Nubwo bidakunze kubaho ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bibaho ko umugore asama inda kandi asanzwe atwite, ibyitwa ‘Superfetation’.
Ikigo gikora ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Institutes for Health, mu 2008 cyatangaje ko bi bintu bidakunze kubah kuko mu gihe cyakoraga ubushakashatsi cyari kizi ingero ziri munsi ya 10 ku bagore batewe inda batwite izindi.
Kigaragaza ko ibi bishoboka mu gihembwe cya mbere cyo gutwita k’umugore, aho aramutse akoze imibonano mbuzabitsina muri ayo mezi ya mbere ashobora gusamira inda ku yindi ariko bikabera inyuma ya nyababyeyi.
Urubuga rwa Cleverland Clinic muri Mutarama 2023 rwatangaje ko Superfetation isanzwe ku nyamaswa z’inyamabere kuko ho igaragara kenshi ukurikije uko bishobora kuba ku mugore utwite.
Uru rubuga rugaragaza ko ubu buryo budakunze kuba ku kiremwamuntu bitewe n’impinduka ziba mu mubiri w’umugore utwite, zikaba zitatuma abasha kongera gusama kandi atarabyara iya mbere.
Rugaragaza ko nta mpamvu yihariye izwi ishobora gutuma umugore asama inda atwite indi, kuko n’abashakashatsi bakomeje gushaka amakuru kuri iyi ngingo ariko ntibanyurwe.
Abo byabayeho byagiye bigaragara ko inda ya kabiri bayisamiye inyuma ya nyababyeyi. Ibi na byo ntibikunze kubaho kuko nibura biba ku bagore 2% mu babyara bose.
Iyo umugore asamye kandi atwite, haba hari ibyago byinshi ko umwana wa kabiri avuka igihe kitageze kuko avukira rimwe n’uwa mbere, ibituma uwa kabiri avukana ibibazo byinshi by’ubuzima byanamuviramo urupfu.