Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’imbuto mu karere ka Rutsiro mu i Santere y’ubucuruzi ya Congonil bavuga ko batewe inkeke n’aho bubakiwe isoko rijyanye n’igihe rigiye gutwarwa n’umuvu w’amazi nyuma y’uko ryubatswe ku manga y’umusozi.
Aba bakorera ni abagana muri iri soko ryubatswe mu murenge wa Gihango, akagari ka Congonil bavuga ko ikibabaje cyane ari uko rishobora kwangirika bikabije ritaranamara umwaka ryuzuye.
Abaganiriye na Rwandanews24 bose bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga kubw’umutekano wabo, dore ko hari ni abanze ko tubafata amajwi, ariko icyo bahurizaho ni uko hagira igikorwa mu maguru mashya.
Umwe yagize ati “Naje guhahira muri iri soko ntarabona ko aho ryubatswe ari ku mpanga y’umusozi, ibi bivuze ko bizangora kurigarukamo.”
Undi yagize ati “Turahangayitse ariko nta handi dufite ho kwerekeza, nubwo turikoreramo tuba dufite impungenge ko imvura iguye yaritwara mu manga y’umusozi.”
Hari bamwe mu bibaza uwaba yarize iyi nyigo yo kubaka isoko rigeretse hejuru y’imanga bakumirwa, bakavuga ko uwaba yarabitekereje ashobora kubiryozwa.
Aba bose icyo bahurizaho ni uko bashakirwa ahandi baba bimuriwe ikibazo cy’iyi ruhurura kikabanza kigakemurwa.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne yatangarije Rwandanews24 ko nabo iriya Ruhurura ari ikibazo kibahangayikishije ariko kirenze ubushobozi bw’akarere.
Ati “Ikibazo turakizi, ariko kuba twatunganya iriya ruhurura birenze ubushobozi bw’akarere, twavuganye na RTDA ndetse dutegereje igisubizo kirambye vuba aha, ariko twaganiriye n’Umurenge tuwusaba kuganira n’abarikoreramo bakabasaba kwigengesera kugira ngo hatazagira abariburiramo ubuzima.”
Iri soko ry’imboga n’imbuto rya Congo-Nil ritaramara umwaka ryuzuye, ryo nirya Mushubati yubatswe mu gihe cy’umwaka umwe yuzura atwaye miliyoni 71 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba akorerwamo abagore 60 bahagarariye abandi.



