Nyabihu: Hari abavuga ko iby’ibiciro bishya babyumva mu itangazamakuru

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda bavuga ko iby’iciro bishya biherutse gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda babyumvira mu itangazamakuru gusa.

Aba baturage bo mu kagari ka Gasizi, Umudugudu wa Kinyengagi ibi babitangarije Rwandanews24, kuri uyu wa 27 Mata 2023 bavuga ko babazwa no kuba igiciro cy’ibirayi kiri kubahirizwa ariko igiciro kuri Kawunga n’umuceri nticyubahirizwe.

Uwase Adeline, Ni umubyeyi w’umwana umwe wo mu mudugudu wa Kinyengagi avuga ko iby’ibuciro bishya abyukva ku itangazamakuru gusa.

Ati “Abacuruzi bamwe tujya guhaha bakatubwira ko ibiciro bitamanutse, bakatugurisha baduhenze, none naguze umuceri ku mafaranga 1,400 Frw ku kilo, twagerageza kubaza iby’ibiciro bishya bakatubwira ko tujya guhahira ku babishyuzeho, tukaba dusaba ko natwe abayobozi bagera hano bagahwitura abacuruzi.”

Akomeza avuga ko iwabo mu mudugudu wa Kinyengagi, uretse igicuro cy’ibirayi kirimo kugura 350 Frw, Kawunga irimo kugurwa ku mafaranga 1,100 Frw, naho Umuceri uwa make ariwo bari kugura 1,400 Frw.

<
Uwase Adeline avuga ko iyo babajije abacuruzi impamvu batagabanya ibiciro babasaba kujya guhahira kuwabigabanyije

Mukamugisha Marie Rose nawe atuye muri aka kagari agira ati “Tujya guhaha wabaza umuceri bakakubwira ko igiciro kitagabanyutse bakatubwira ko tujya kureba abashyizeho ibyo biciro ngo abe aribo batugurisha, wabona ko utaraburara kandi uvuye kuyacira inshuro ugapfa guhaha.”

Mukamugisha Marie Rose nawe ni umwe mu bavuga ko iby’ibiciro bishya babyumva kuri Radio gusa

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’aba baturage kugira ngo iyubahirizwa ry’igiciro cyashyizweho na Leta rishyirwe mu bikorwa.

Ati “Iyo impinduka zose zije kugira ngo zishyirwe mu bikorwa zose bisaba Ubuyobozi kwegera abaturage kugira ngo amabwiriza yashyizweho yubahirizwe, nimba ibyo abaturage bavuga ari ukuri turashyirayo imbaraga ibiciro byashyizweho byubahirizwe.”

Akomeza avuga ko ubukangurambaga bwahereye mu ma santere akomeye y’ubucuruzi yo muri aka karere.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM iherutse gutangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, ikuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri.

Ivuga ko hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamijel kubona inyungu nyinshi.

MINICOM itangaza ko nyuma y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko n’ibiganiro yagiranye n’inzego za Leta n’izabikorera, umusoro kunyongera-gaciro( VAT) ku ifu y’ibigori n’umuceri utagomba gucibwa, bityo hakaba hagiyeho ibiciro ntarengwa ku ifu y’ibigori n’umuceri havuyemo umusoro kunyongera-gaciro.

MINICOM yatangaje ko igiciro cy’ibigori bihunguye kitagomba kurenza amafaranga 500 Frw, ikiro cya kawunga kuri 800 Frw, ku kiciro cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori) ni amafaranga 820 Frw, ikiro cy’umuceri w’intete ndende ni 850 Frw, ikiro cy’umuceri wa Basmati ni 1455 Frw.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.