Rubavu: Abakora ubukarani ku cyambu bavuga ko bishimiye kuzakoresha icyambu kijyanye n’igihe

Bamwe mu bakora imirimo yo kwikorera imizigo ku cyambu cya Rubavu bavuga ko banyotewe icyambu gishya kiri kubakwa kuko kizaba kijyanye n’igihe mu gihe basanzwe bakora bya gakondo byabatezaga impanuka.

Iki cyambu cya Rubavu kirimo kubakwa mu murenge wa Nyamyumba, abasanzwe bahakorera bavuga ko bahura n’impanuka za hato na hato, ariko basanga icyambu gishya nicyuzura ibi byose bizashyirwaho iherezo.

Ntakirutimana John ati “Aka kazi dukora kadufasha kwiteza imbere, twishyurira abana amashuri kandi tukizigamira, imbogamizi tugihura nazo n’impanuka iyo turimo kubisikana ku kiraro cy’ibiti hejuru y’amazi tukaba dusaba ko imirimo yo kubaka icyambu gishya yakwihutishwa.”

Akomeza avuga ko icyambu kizunganira imikorere isanzwe kandi kibarinde impanuka bahuraga nazo zo kugwa mu mazi.

Ndagijimana Theogene, amaze imyaka 9 akora akazi k’ubukarani ku cyanbu cya Nyamyumba nawe ni umwe mu bavuga ko abana batatu yabyaye akora aka kazi batunzwe nako.

<

Ati “Imirimo dukora hano ku cyambu niyo idutunze n’umuryango wacu, gusa turacyafite imbogamizi zo kuba bamwe bajya barohama mu Kivu bishobora kubyara urupfu, ariko turashima ubuyobozi bwiza burimo kutwubakira icyambu kijyanye n’igihe.”

Akomeza avuga ko iki cyambu gishya kirimo kubakwa mu karere ka Rubavu kizaborohereza akazi kuko kizaba gifite ibiraro byubatswe na Sima mu gihe basanzwe bakoresha ikiraro cy’ibiti.

Ntahomvukiye Patrick, uhagarariye Koperative Brasserie Beach ikora imirimo yo kwikorera imizigo ku cyambu cya Rubavu, nawe ni umwe mu bashima imirimo yo kubaka icyambu gishya.

Ati “Icyambu gishya kirimo kubakwa nicyuzura kizadufasha kuko kizaba gifite umutekano usesuye, tukabona ko imirimo dukora iziyongera.”

Akomeza avuga ko kizabarinda impanuka basanzwe bahura nazo.

Mu butumwa bugufi Rwandanews24 yandikiye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias ntiyabashije kugira icyo adutangariza.

Icyambu kirimo kubakwa mu karere ka Rubavu ni imwe mu mishinga migari y’aka karere izorohereza ubuhahirane n’utundi turere tw’Intara y’iburengerazuba dukora ku kiyaga cya Kivu ndetse n’ibice bya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Biteganyijwe uku kwezi kwa Mata 2023 kuzarangira, Imirimo yo kucyubaka igeze kuri 70%.

Uko icyambu gishya cya Nyamyumba kizaba kimeze nicyuzura
Ibiraro by’imbaho nibyo bakoresha bapakira cyangwa bapakurura ibyombo (Photo: Koffito)
Imirimo yo kubaka icyambu irarimbanije

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.