Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki 27 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ruri kubaza Turahirwa Moses ibijyanye n’inyandiko mpimbano.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Mata 2023 Abinyujije ku rukuta rwa Twitter ye, Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya yatangaje ko amaze guhamirizwa n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ko Umunyamideli Turahirwa Moses ko afunzwe.
Ati “MOSES WASHINZE INZU Y’IMIDERI YA MOSHIONS YAFUNZWE. Nyuma y’Uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, RIB iravuga ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze nkuko nabihamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.”
Ntirenganya kandi yakomeje agira ati “Ikindi kandi nuko mu byaha yabwazwahaho hiyongereho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Hamaze iminsi mike hasohotse urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.
Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikinyamakuru UMUSEKE mu kiganiro wagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabatangarije ko Turahirwa yitabye RIB kugira ngo yisobanure ku inyandiko mpimbano.
