RIB yahamagaje Turahirwa Moses ngo agire ibyo asobanura

Turahirwa Moses watangije inzu ihanga imideli ya Moshions, ari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gishingiye ku ifoto yashyize hanze yahinduye imiterere ya Pasiporo.

Ku wa Gatatu, Turahirwa yifashishije imbuga nkoranyambaga, ashyira hanze ifoto igaragaza ko yahinduriwe igitsina muri pasiporo ye, ko atakiri umugabo ahubwo ko ari umukobwa. Umunyamideri Turahirwa Moses arabyinira ku rukoma nyuma yo guhindurirwa igitsina

RIB yatangaje ko ifoto ya pasiporo yashyizwe hanze na Turahirwa, ari impimbano kuko Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwemeje ko iyo pasiporo itigeze itangwa.

Dr Murangira Thierry uvugira RIB yagize ati “Turahirwa Moïse yitabye RIB ngo abazwe ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Ifoto ya Pasiporo Turahirwa yashyize hanze, ntabwo igaragaza nimero zayo, gusa abasobanukiwe neza bavuga ko byigaragaza ko yiganywe.

Urugero rutangwa rushingiye ku nyuguti ya “F” isobanura igitsinagore, yanditse mu buryo butandukanye n’uko izindi ziba zanditse.

Iyo foto igaragaza ko Turahirwa yahawe iyo pasiporo mu Ukwakira 2021, bikaba bitumvikana ukuntu nyuma y’imyaka igera kuri itatu aribwo yari yibutse gusangiza abamukurikira ayo makuru.

Turahirwa amaze iminsi ateza ubwega

Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n’inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n’abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y’abantu ijoro n’amanywa.

Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n’amafoto amugaragaza ari gusambana n’abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.

Iminsi yagiye yisunika nabwo akavugisha benshi, bigera n’aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko “ari indaya”. Ibi byose byabanjirijwe n’amafoto yifotoreje i Musanze, yambaye ubusa buri buri.

Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’

Aheruka kandi kubeshyera Umujyi wa Kigali ko wamutegetse gusiba amarangi agaragaza ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina yasize aho akorera, mu gihe wo wasobanuye ko icyo wamusabye ari ugukuraho amabuye yari ateje umwanda yari yarashyize imbere y’ayo marangi.

Guhera igihe amashusho ye yajyaga hanze asambana n’abagabo bagenzi be, Turahirwa ntatana n’ibintu bivugisha abantu.

Muri Gashyantare, ku rubuga rw’inzu ye ihanga imideli ya Moshions hanze itangazo rivuga ko kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2023, izaba iri mu Mujyi wa Bujumbura muri gahunda yo kugeza ku bakunzi bayo ibyo bakora no kubasobanurira byinshi ku mushinga mushya wa ‘Kwanda Season1’.

Iri tangazo ryaherekejwe amagambo yo kurarikira abantu iki gikorwa atangirwa n’ijambo ‘Urundi Rwanda’, rikimara kujya hanze benshi bagaragaje ko batanyuzwe n’iyi mvugo bakoresheje kuri iki gihugu.

Bamwe benshi mu Burundi batangira kwataka inzu ya Moses kugeza ubwo kuri uwo munsi hasohowe itangazo rigaragaza ko bashakaga kugaragaza ko u Rwanda n’u Burundi bifitanye amateka.

Ryagiraga riti “Mwiriwe! Ijambo ‘Urundi Rwanda’ hano ryakoreshejwe nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe no kwibukiranya byinshi Abanyarwanda n’Abarundi duhuriyeho harimo n’amateka.”

Iyi nzu yashinzwe na Moses yakomeje kwatswaho umuriro kuri Twitter ku wa 22 Gashyantare 2023, isohora itangazo kuri uru rubuga risaba imbabazi abantu bose baba barabajwe n’iri jambo.

Iti “Turashaka gusaba imbabazi buri wese wahungabanyijwe n’ijambo twahisemo gukoresha ‘Urundi Rwanda’. Intego yacu ntabwo kwari ugutuka cyangwa kugira uwo ducisha bugufi ahubwo kwari ugushimangira ubuvandimwe n’ubushuti bwacu. Twizeye kubonana vuba no gukomeza kwigiranaho.”

Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *