Yahimbye ikinyoma ko yabyaye umwana w’umuhungu agahinduka ibuye

Umugore witwa Amina Abdallah wo muri Tanzaniya yabeshye ko yabyaye umwana w’umuhungu akaza guhinduka ibuye iperereza ryakozwe ryerekana ko yabikoze agamije gushimisha umugabo we.

Uwo mugore yabeshye ko umwana we yahindutse ibuye, agamije gushimisha umugabo we, ngo kuko yashakaga ko amubyarira umwana w’umuhungu, mu gihe yari yabyaye umukobwa, akabeshya ko yabyaye abana b’impanga, umukobwa n’umuhungu, ariko ko umuhungu yahise apfa ahinduka ibuye.


Nyuma y’aho ngo Amina yiyemeje gufata ibuye arijyana kwa Nyirabukwe, atangira kuvuga ko yabyaye impanga, ariko ko umwana we w’umuhungu yahindutse ibuye, agashaka ko bahita barishyingura vuba.
Ibibazo nk’ibyo ngo bikunze kuba mu miryango myinshi, aho bishobora no kuvamo gutandukana kw’abashakanye, mu gihe umugore yabyaye abakobwa gusa.


Abagabo benshi bo muri sosiyete zitandukanye, cyane cyane izo muri Afurika, ngo bibwira ko umwana w’umukobwa nta kintu cy’umumaro yakora ugereranyije n’uw’umuhungu, kuko hari aho usanga ahabwa ubushobozi mu buryo bwose.


Iperereza ryagaragaje ko Amina Abdallah yabeshye ko umwana we yahindutse ibuye, mu rwego rwo kugira ngo ashimishe umugabo we witwa Hamisi Juma, kuko uwo mugabo ngo yashakaga umwana w’umuhungu cyane, umugore abyaye, asanga ni umukobwa.
Nk’uko byatangajwe na raporo y’ikitwa ‘Bongo 5’, Amina yari yaremeranyijwe na Hamisi ko azamubyarira umwana w’umuhungu kuva yasama inda.


Kubera ibyo bari bemeranyijwe, Hamisi yakomeje kurera iyo nda, ariko ategereje ko izavukamo umuhungu, gusa si ko byagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *