Rubavu: Banenze abibuka kujya kwivuza ari uko barembye

Bamwe mu bagana Lane Park Polyclinic, ishami rya Rubavu banenga abaturage bibuka kugana ibigo by’ubuzima ari uko bamaze kuzahazwa n’indwara, mu gihe baramutse bivuje mbere baba bafite amahirwe menshi yo kutazahazwa nayo.

Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru, tariki 23 Mata 2023 ubwo bitabiraga ubukangurambaga bwo kwipimisha no kwisuzumisha ku bushake indwara zitandukanye. 

Ubu ni ubukangurambaga bwateguwe bugamije gufasha abatuye akarere ka Rubavu kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Bamwe muri aba barwayi bitabiriye ubu bukangurambaga basanga bidakwiriye ko umuntu arindira kurembera mu rugo ngo abone kujya kwivuza, ko ahubwo yakwivuje mbere.

Nyirankumburwa Dative wo mu murenge wa Gisenyi ati “Kubera uburwayi dufite twaje kwivuza, kandi turimo gufashwa kuko twaje kwivuza tutararemba.”

<

Nyirankumburwa akomeza avuga kwivuza indwara yaramaze ku kurenga uba ugora abaganga, ariko iyo wivuje cyangwa ukifatisha ibizamini mbere amagara yawe arengerwa nta kabuza.

Dusingizimana Dorcas wo mu murenge wa Rubavu ati “Naje kwipimisha ngo ndebe uko ubuzima buhagaze, ninsanga hari indwara mfite mbashe kuzivuza.”

Dusingizimana akomeza avuga ko hari ubwo abantu birara bakanga kwipimisha kandi indwara zihishe mu mubiri rimwe na rimwe zikanabahitana.

Undi murwayi w’umugabo wo mu murenge wa Gisenyi yagize ati “Naje kwisuzumisha ngo ndebe uko ubuzima bwanjye buhagaze kandi nasanze uburwayi nakekaga aribwo mfite, icyiza ni ukwivuza uburwayi butarakurenge kuko si ngombwa ko uza kwivuza ari uko warembye binagora umuganga kurengera ubuzima bwawe. Abivuza ari uko barembye bakwiriye guhindura imyumvire.”

Umwe mu bai baje kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze avuga ko nta cyiza nko kwivuza uburwayi butarakurenga

Mfizi Justin, Umuyobozi w’ivuriro Lane Park ryateguye iki gikorwa cyo gusuzuma no kuvura abarwayi k’ubuntu avuga ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ati “Iki gikorwa twagiteguye rwo gufasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze nyuma yuko abaturage twasanze bajya bagendana indwara bakibuka kwivuza ari uko barembye, mu gijhe muganga yakabaye yarabagiriye inama mbere.”

Mfizi akomeza avuga ko ikibazo cyo kuba abaturage batipimisha ngo bamenye uko bahagaze bigaruka ku ndwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete.

Mfizi akomeza avuga ko nk’umurwayi wa diyabete iyo atabimenye haba hari amahirwe menshi yo guhuma amaso, cyangwa nko kumuntu urwaye umuvuduko w’amaraso rimwe na rimwe ugasanga uwurwaye kuko atabimenye akomeza kurya ibiryo wiyongera.

Mfizi Justin, Umuyobozi w’ivuriro Lane Park ryateguye iki gikorwa cyo gusuzuma no kuvura abarwayi k’ubuntu

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, ubwo yatangaga ishusho y’uko ubuzima bwifashe, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yavuze ko indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.

Avuga ko ubushakashatsi bwa RBC, umwaka wa 2022, ngo bwagaragaje ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije yiyongereyeho 2% mu myaka ibiri gusa, Diyabete igeze kuri 3%, umubyibuho ukabije wikubye kabiri mu mijyi n’izindi.

Ati “Twabonye nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije yazamutse iva kuri 15% igera ku 17% mu myaka ibiri gusa, diyabete ubu iri kuri 3% iriyongera nayo, umubyibuho ukabije mu Banyarwanda cyane cyane mu mijyi wikubye kabiri, indwara za kanseri ubu turabarura hafi 10,000 ziba mu Banyarwanda hafi buri mwaka.”

Bimwe mu bitera izi ndwara zitandura ngo mu bushakashatsi bwakozwe, bagaragaje hari Abanyarwanda 40% batajya bakora siporo ndetse batanayikozwa, kwicara amasaha menshi no kutarya imboga.

Ibi ngo bituma indwara zitandura z’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana abantu benshi.

Abitabiriye ubu bukangurambaga bafatirwaga ibizamini
Aho bakirira abarwayi

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.