Bamwe mu bacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo mu karere ka Rutsiro, mu i santere y’ubucuruzi ya Congonil bavuga ko iyubahirizwa ry’ibiciro bishya byashyizweho na Leta ririmo kubahirizwa usibye igiciro cyashyizwe ku muceri muremure (Pakistan) kitasobanuwe neza.
Aba bacuruzi ibi babitangarije Rwandanews24 kuri uyu mbere, tariki 24 Mata 2023 bavuga ko ibi byose Leta yabikoze mu nyungu z’umuturage.
Umwe muri aba bacuruzi yagize ati “Ibiciro byashyizweho biri kubahirizwa kandi biramanitse muri butiki, gusa turacyafite imbogamizi ku giciro cyashyizwe ku muceri wa Pakistan. Kandi ibi byose bikorwa mu nyungu z’umuturage.”
Uyu mucuruzi we n’abandi bakomeza bavuga ko ibiciro Leta yashyizeho ku birayi byigiyeho hejuru gato kucyo bari basanzwe bagurishirizaho cyangwa babiguraho kandi bikaba nta numwe bibangamiye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne avuga ko batangiye ubugenzuzi buzazenguruka mu karere hose kandi ko basanze ibiciro birimo kubahirizwa.
Ati “Uyu munsi twakoze ubugenzuzi ngo turebe iyubahirizwa ry’ibiciro byatangajwe na Leta, twasanze ibiciro birimo kubahirizwa, byaramanitswe kandi wanabaye umwanya mwiza wo kubahugura ku kubahiriza amabwiriza yose aba yashyizweho na Leta.”
Havugimana akomeza avuga ko umuceri wa Pakistan utigeze utangwaho ibisobanuro byimbitse kandi ko biteguye gukora ubuvugizi bigasobanuka.
Havugimana akomeza avuga ko ubu bugenzuzi bwagaragaje ko igiciro cyari gisanzwe ku birayo cyigiye hejuru ho gato kikaba kitabangamiye umuhinzi cyangwa umuguzi.
Ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’ibiciro mu karere ka Rutsiro bwahereye mu i Santere y’ubucuruzi ya Congonil, bukaba burakomereza no mu yandi ma santere y’ubucuruzi.

