Kamonyi: Yakubise isuka ahinga abona umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu Kagali ka Bibungo niho hagaragaye umubiri w’uwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubwo umugore witwa Uwamurera Donatha w’imyaka 47 y’amavuko yari arimo guhinga mu murima yakodesheje n’umugabo witwa Matabaro Evariste w’imyaka 71 y’ amavuko.

Ibi byabaye saa yine z’igitondo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Mata 2023, mu murenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Bibungo, Umudugudu wa Nyamweru.

Uwamurera akibona uyu mubiri yihutiye kubibwira inzego z’ubuyibozi harimo n’abahagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamiyaga.

Uwamurera ati: “Aha nahakodesheje n’umugabo witwa Tabaro. Kubera ko nshaka kuzahahinga imyumbati, nagombaga kubanza kurima kugirango mbone itaka rihagije ryakora iyogi. Ubwo nahingaga nabanje kubona umutwe, nyuma mbona umubiri wose wambaye imyenda ariko bigaragara ko imaze igihe kinini.”

Akomeze avuga ko yambwiye Ubuyobozi bw’umudugudu nabwo bumenysha Akagali ndetse na komite ya IBUKA bihutira kuhagera basanga ni umuntu wahiciwe muri jenoside.

Abaturage begereye ahabonetse uyu mubiri babwiye Rwandanews24 ko nta makuru bari bafite, bitewe nuko abenshi bahatuye mu gihe cya vuba baturutse mu bindi bice by’Igihugu.

Mu kiganiro cyihariye Rwandanews24 yagiranye n’ Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Nyamiyaga Dushimimana Jean Léonard, yemeje iby’aya makuru ndetse anavuga ko uyu mubiri hari abo mu muryango barokotse bamumenye.

Ati: “Umubiri twabonye ni uw’umusore witwaga Kayigamba, akaba yarishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Tabaro yari yarireze anemera ko yakoze jenoside, ariko kubera ko abantu bamwe bagiye birega ibice bituma amakuru amwe atamenyekana. Muri jenoside Kayigamba yahungiye kwa Tabaro ngo bamuhishe, ariko ntibamuhishe ahubwo umuhungu wa Tabaro witwa Siriyaki niwe wamwishe. Nawe mu kwirega kwe yemeye ko mu bo yishe harimo na Kayigamba, ariko ntiyavuga aho yamwiciye ngo ashyingurwe.”

Dushimimana akomeza avuga ko abarokotse bo mu muryango wa Ndandari basanze uyu Kayigamba ari uwabo kuko bamenye n’imyenda yari yambaye bagasanga barayizi.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Mata 2023 nibwo abarokotse jenoside bo mu cyahoze ari Komine Mugina bazibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi 1994, iyi taliki muri Mata 1994 ikaba ariyo interahamwe zisheho Abatutsi bo ku Mugina bari bahungiye ku Kiliziya bahizeye amakiriro, ariko aiko byagenze kuko ubutabazi bari bahizeye batabubonye.

Iyicwa ry’ aba Batutsi ryabanjirijwe n’uwari Burugumesitiri wabo Ndagijimana Callixte wari warabujije abanyamugina kwijandika mu bwicanyi, ariko babonye ko ashyigikiye Abatutsi baramwica taliki ya 20 Mata 1994.

Kuri iyi taliki ya 25 Mata 1994 interahamwe zishe abagabo, naho abagore n’abana zibajyana mu Bibungo bya Mukinga ahazwi nko kwa Moko aba ariho babatwikira mu nzu kuko nawe yari yaramaze kwicwa n’interahamwe.

Umurenge wa Nyamiyaga na Mugina niyo igize ivyahoze ari Komine Mugina.

Imibiri 22 izashyingurwa kuri uyu wa 25 Mata 2023, yabonetse mu murenge wa Nyamiyaga, 19 muri yo yabonetse mu cyumweru cy’Icyunamo Mata 2023 naho indi 3 yari yarabonetse mu mpera za 2022.

Imibiri 10 yakuwe mu cyobo kimwe mu kagali ka Ngoma ahitwa i Magu, bakaba barasanze nyuma yo kubica baranabatwitse kuko ibice byose by’imibiri bitabashije kuboneka. Abandi 12 bagiye baboneka mu bice bitandukanye by’ uyu murenge nk’uko Dushimimana yabivuze.

Dushimimana yaboneyeho umwanya wo gusaba abantu baba bafite amakuru cyangwa bakeka ahaba haraguye abantu muri jenoside gutanga amakuru.

Ati ” Abantu nibadufashe kugirango turuhuke. Iyo ushyinguye uwawe biragufasha kuko ugira icyizere cy’uko atari ku gaaozi. Hari uburyo bwinshi bakoresha, niyo bakwandika urupapuro bakarujugunya ku biro by’ Akagali cyangwa ku murenge twarubona ayo makuru tukayamenya. Ndihanganisha abarokotse jenoside ngo bakomere muri ibi bihe nubwo bitoroshye, ariko ni ngombwa ngo twibuke kuko niko kubaho tukaberaho n’abacu batakiriho.

Tabaro n’umuhingu we ntibatawe muri yombi, kuko bari barafungiwe jenoside nyuma yo kwirega bakanemera icyaha kandi mu bo bemera ko bishe na Kayigamba akaba arimo, ubu barafunguwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *