Indirimbo zirimo iz’ abahanzi bakomeye mu Rwanda zahagaritswe mu Burundi

kuri uyu wa 24 Mata 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi gifite itangazamakuru mu nshingano, cyafashe icyemezo cyo gukumira indirimbo 31 zirimo iza Bruce Melodie, Juno Kizigenza n’abandi bahanzi kubera ko zirimo amagambo cyemeza ko ateye isoni.


Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Mata 2023.
Mu ndirimbo zakumiriwe harimo iz’abahanzi b’Abanyarwanda zirimo Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie.


Izi ziyongeraho Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.