RIB yataye muri yombi abayobozi bane bo mu turere twa Nyanza nyuma y’amakuru mashya yatanzwe bikagaragara ko batangiye gusibanganya ibimenyetso.
Abatawe muri yombi na RIB ni Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr.Thierry Murangira yavuze ko bongeye gutabwa muri yombi nyuma yo gufungurwa by’agateganyo.
Ati “Abo bagabo uko ari batanu bongeye gutabwa muri yombi hashingiwe ku bimenyetso bishya byatahuwe, ndetse bakaba bari batangiye no kubisibanganya.”
Amakuru avuga ko ibyo bimenyetso bishya bifitanye isano n’amasoko yatanzwe mu karere ka Nyanza na Gisagara.
Bariya bose uko ari batanu urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwaherukaga kubarekura by’agateganyo muri uku kwezi kwa Mata 2023.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko bariya bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimuhurura, iya Kicukiro, iya Kimironko n’iya Rwezamenyo mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye RIB iyishyikirize ubushinjacyaha.