Mu maso y’Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, Ikipe ya Rutsiro FC yandagajwe na Marine FC ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 kuri Sitade Umuganda, maze umuyobozi w’aka karere abuzwa kuvugisha itangazamakuru, ajya kuganiriza abakinnyi nabo kubera ikimwaro cy’intsinzwi babura icyo bamusubiza.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Mata 2023, ku isaha ya saa cyenda zuzuye, igice cya mbere gisoza Marine FC iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Rutsiro FC, mu gice cya kabiri Rutsiro FC igerageza kwishyura ariko ibyishimo byayo ntibyarambye kuko bahise bayinyabika igitego cya kabiri.
Nyuma y’uyu mukino icyatunguye ni ukuntu abanyamakuru bagerageje kuvugisha, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro kugira ngo bagire ibyo bamubaza kuri iyi kipe ikomeje kuba umukandida wo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Perezida w’ikipe bwana Nsanzineza Ernest amubuza kuvugisha itangazamakuru.
Nyuma yo kwanga kuvugisha itangazamakuru, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yaganirije abakinnyi, maze ababajije ikibura ngo batsinde bose baryumaho, kuko bumvaga bafite ikimwaro cy’intinzwi.
Bamwe mu bakinnyi baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko umuyobozi w’akarere yabasabye gushyiramo imbaraga bagatsinda imikino isigaye inyuma bakareba ko ikipe yaguma mu cyiciro cya mbere.
Ati “Kuba atazi iby’umupira nabyo bishobora gutuma ikipe itsindwa, yakabanje akaganiriza abakinnyi mbere y’umukino bagakinana ishyaka rirenze irisanzwe kuko baba baziko umuyobozi w’akarere ahari, naho kutuganiriza nyuma ntiwanabona ibyo uvuga watsinzwe.”
Uyu mukinnyi akomeza avuga ko hakiri cyo kuba ikipe bayigumisha mu cyiciro cya mbere ariko bisaba kwitanga cyane, no gukorera hamwe kandi Ubuyobozi bukababa hafi.
Umutoza wa Rutsiro FC, Okoko Godefroid mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko nta kintu cyo kuvuga afite.
Ati “Njyewe nta magambo mfite yo kuvuga gusa icyo nshaka kubwira abanyamakuru ni abaturage muri rusange ni uko mu mupira w’amaguru nta mwana n’ikinono.”
Umutoza wa Marine FC, Rwasamanzi Yves nyuma yo gutsinda Rutsiro FC yavuze ko intsinzi yabagoye kuko bahuye n’ikipe bahatanira kutamanuka bose.
Ati “Uyu mukino watugoye kuko ikipe twitoreza hamwe, kandi ikipe ni nkuru kuba twayirushaga inota rimwe nabyo byadushyiragaho igitutu. Imikino isigaye yose tuzajya tuyikina nkaho ari uwanyuma.”
Rutsiro FC ibanziriza ikipe ya Espoir FC, yagumye inyuma ya Marine FC ho amanota 4 nyuma yo gutsindwa nayo, bikomeza kuyisunikira ahabi.
Rutsiro FC yaherukaga gutsindwa igitego kimwe na Police FC, ikaba izakurikizaho Umukino izakina Gorilla FC ku itariki 30 Mata 2023, mu mikono isigaje kandi harimo umukino wa Kiyovu Sport nuwa AS Kigali.
