Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gasabo, yafatanye umugabo w’imyaka 32, imifuka itatu n’igice y’ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 60 aho yari yaruhishe mu gihuru.
Uru rumogi rwasanzwe mu gihuru cyo mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Rukingu, akagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru bahawe n’umuturage.
Yagize ati: “Polisi yakiriye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo winjiye mu gashyamba afite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge awuhisha mu ishyamba abikanze ahita yiruka. Abapolisi bihutiye kuhagera barebye mu gihuru yawuhishemo bahasanga imifuka 3 n’igice irimo urumogi rupima ibilo 60.”
Yakomeje agira ati: “Hakomeje ibikorwa byo gushakisha nyirarwo, ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba aza gufatwa ubwo yari agarutse muri ako gashyamba.”
CIP Twajamahoro yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage ndetse na nyirabyo agafatwa.
Yavuze ko abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge bagenda bafatwa biturutse ku makuru yizewe aba yatanzwe n’abaturage, ashishikariza buri wese kudaceceka igihe yaba abonye abacyekwaho kubyishoramo, bakagaragariza inzego z’umutekano inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru afashe mu kubirwanya.
Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo iperereza rikomeze.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
Gasabo: Umugabo yahishe ibiro 60 by’urumogi mu gihuru polisi iraruvumbura
