Mu gihe Abanyarwanda bari mu gihugu cya Sudani basabwe kwitwararika umugaba w’ingabo za Leta, Fattah al-Burhan, yatangaje ko agiye gufasha ibihugu bikomeye gukura abaturage n’abadipolomate babyo muri Sudani bifashishije indege za gisirikare, mu gihe intambara yo ikomeje gushegesha umurwa Mukuru Khartoum n’ibindi bice by’igihugu.
Abadipolomate n’abaturage bagiye kuvanwa muri Sudani ku ikubitiro ni abakomoka mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bushinwa.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Sudani ryahamije ko Umugaba w’Ingabo zemewe za Leta Fattah al-Burhan yemeye gufasha ibi bihugu gutwara abantu babyo mu masaha ari imbere.
Rikomeza rivuga ko aba baturage baza gutwarwa n’indege z’ingabo za Sudani, bose bagahagurukira mu Murwa Mukuru Khartoum.
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Khartoum kimaze iminsi gifunze kubera iyi mirwano, byatumye Amerika n’u Bwongereza bitabasha gutwara abaturage babyo.
BBC yanditse ko u Bwongereza bwari bwamaze gutangaza ko bugiye kohereza ingabo zo kuvanayo abantu babwo kubera ikibazo cy’umutekano.
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko “iri gukora ibishoboka byose ngo ifashe abaturage bayo n’abadipolomate bari i Khartoum.”
Arabia Saudite na yo yavuze ko iri gutegura uko abantu bayo bavanwa muri iki gihugu, mu gihe intabara imaze icyumweru ishyamiranyije perezida w’Akanama ka Gisirikare kayoboye igihugu, Gen. Fattah al-Burhan na RSF iyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo wari wungirije Burhan.
Ni mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye byasabye abaturage babyo kwitwararirka no gutanga amakuru y’aho baherereye ndetse ugize ikibazo akamenyesha ubuyobozi.
Umuryango w’Abibumbye urabarura abantu 400 baguye muri iyi ntambara mu gihe abarenga ibihumbi 20 bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Sudani.
Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.
Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili na yo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.
Nubwo bimeze bityo ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, uyu mutwe watangaje ko hari ibitero ingabo za Leta zagabye ku baturage.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye ko iyi mirwano yashyirwaho akadomo aho gukomeza kugwamo abasivili b’inzirakarengane.