Abagabo babiri bo mu karere ka Rubavu batawe muri yombi bakekwaho kwica Umututsi ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga mu 1994, bagahisha amakuru y’aho umubiri bawushyize kugeza ubwo ubonwe.
Amakuru y’itabwa muri yombi ryaba bagabo (Twirinze gutangaza imyirondoro yabo) yamenyekanye kuri uyu wa kane, tariki 20 Mata 2023, aho bafatiwe mu murenge wa Nyamyumba, akagari ka Rubona mu mudugudu wa Rushagara mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba.
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko umubiri wabonetse ari uw’umugabo wari umushoferi mu ruganda rwenga inzoga utaramenyekana, aba bafunzwe bakaba bakekwaho kugira uruhare mu kumuhamagariza interahamwe zikamwica.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric yahamije aya makuru.
Ati “Nyuma yuko Nkundabanyanga Eric alias Gapangara ahamirije mu ruhame rw’abaturage ko mu 1994 hari umututsi utazwi wakuwe mu kabari k’uwitwa Gerard akajyanwa kwicwa hatawe muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.”
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.
Abaturage bagiriwe inama n’abayobozi yo kutajya bahishira amakuru kandi ko nta muntu ukwiye guhohoterwa kuko yatanze amakuru.
