Huye: Iminsi ibaye 3 abantu 6 bagwiriwe n’ ikirombe bataraboneka

Imirimo yo gushakisha abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe irakomeje, ariko uyu ni umunsi wa gatatu bashakishwa bakaba batarabasha kuboneka, Ubuyobozi bwo bukaba buvuga ko butari buzi ko icyo kirombe gihari.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, ahagana saa munani z’amanywa, mu mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Gahana, nibwo ikirombe cyaridutse kigwira aba bantu 6.

Nyuma hatangiye imirimo yo kubashakisha hifashishijwe imashini, ariko kugeza ubu bari bataraboneka.

Icyakora igiteye urujijo ni uko yaba ubuyobozi ndetse n’abaturage bo muri ako gace, bavuga badafite amakuru ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro buvugwa muri icyo kirombe.

Umwe mu baturage yagize ati “Na bo ubwabo bariya bahakora, baragenda bakavoma ayo mazi, bakayora ibyo bitaka, ariko na bo ubwabo ntiwababaza ngo hakorerwamo iki, ntibazi ibivamo.”

Undi na we ati “Twebwe nta kintu batubwira. None se ko twabonaga dukora, twabaga tuzi ibyo ari byo.”

Iki kirombe bivugwa ko gifite uburebure bw’ubujyakuzimu bugera kuri metero hafi 100.

Ibi nibyo abaturage baheraho bavuga ko nta cyizere ko abaguyemo baba bagihumeka.

Umwe ati “Ubutabazi nibugira vuba baba bagihumeka. Ariko barengeje amasaha 20 ntabwo baba bahumeka. Ubwo nyine ni ah’Imana.”

Undi ati “Ni ikirombe kimaze imyaka myinshi, kimaze ine bacukura, ni kirekire, metero zishobora kuba nko mu 100 cyangwa 200. Bajya batubwira ko bagera hasi bagacukura ibyo bita imiposhi, ibyumba byo hasi. Amahirwe dushobora kugira ni uko wenda baba bari muri ayo maguni. Ubwo babaye barimo, ubutabazi bukaboneka, hari igihe dushobora kuba twabonamo abakiri bazima.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Anonciata yabwiye Radio/TV 1  ko iki kirombe kitari kizwi ndetse n’ababikoraga, babikora mu buryo butazwi.

Ati “Iki kirombe ntabwo cyemewe ku rwego rw’amategeko, ntikizwi, bari bagiye gucukura ngo bakuremo ibyo bashakaga batavuga ibyo ari byo, ariko biragaragara ko bagiyemo bitazwi, bigahita bimenyekana kuko bahezemo.”

Akomeza ati “Turimo turashakisha natwe andi makuru yatubwira uko cyakoreshwaga kuko kugeza ubu n’uwagikoreshaga ntituramubona.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko butari buzi imikorere y’iki kirombe, bamwe mu baturage bo bavuga ko bitumvikana ukuntu mu myaka ine kimaze gikora cyaba cyitari kizwi, kandi hifashishwaga za moteli zitanga amashanyarazi n’umwuka wo guhumeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *