Nyuma y’umunsi umwe gusa uwari umuyobozi wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yeguye, uwari umunyamabanga w’iri shyirahamwe Muhire Henry Brulart,nawe yasezeye.
Mu gihe uyu munsi hirya no hino kumbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hiriwe havugwa iyegura ry’uwari umuyobozi wa FERWAFA weguye ku munsi w’ejo tariki ya 19 Mata 2023 , ubu ikigezweho n’iyegura ry’uwari umunyamabanga Muhire Henry.
Muhire Henry yabaye umunyamabanga wa FERWAFA kuva tariki 6 Mutarama 2022 asimbuye Uwayezu François Régis nawe wari weguye kuri iyo mirimo
Ku wa 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu François Régis wari umaze imyaka itatu ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yeguye kuri izo nshingano avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Muhire Henry wamusimbuye afite inararibonye n’uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.
Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no gushyirisha bamwe mu rukiko.
Kuri uyu wa Kabiri, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Intare fc nk’umukino wo kwishyura mu irushanwa ry’Igikombe cy’ Amahoro, Intare Fc ntiyabashije kwitabira uwo mukino kandi yemeza ko FERWAFA yayirenganyije ntiyanyurwa ni myanzuro yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.
Amakuru ahari ahamya ko mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA hashobora gukomeza kuba ubwegure ahanini bitewe n’impinduka zifuzwa muri iri shyirahamwe rya ruhago.
Biteganyijwe ko abandi bakomiseri batangira gutanga ubwegure bwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023.