Mu bice bitandukanye by’isi kuri uyu wa Kane hateganijwe ubwirakabiri bw’izuba bukomatanyije (hybrid) buboneka gake cyane ku isi kuko ubutaha buzaboneka mu 2031.
Ubusanzwe ubwirakabiri bw’izuba buba iyo Ukwezi kunyuze hagati y’izuba n’Isi. Icyo gihe izuba, Ukwezi n’Isi biba biri ku murongo umwe. Igicucu cy’Ukwezi kinyura ku Isi bigatuma urumuri ruva ku zuba rutagera ku Isi. Bigaragara nk’aho bwije kandi hakiri ku manywa.
Hari ubwoko butandukanye bw’ubwirakabiri bw’izuba, ariko uburaboneka kuri uyu wa Kane ni urukomatane rw’ubwirakabiri bwuzuye ndetse n’Ubwirakabiri bumeze nk’impeta (annular eclipse).
Iki gihe, ukwezi kuba kuri ahantu gushobora gukingiriza izuba ryose ku buryo nta rumuri rw’izuba rugera ku isi, ariko uko gukomeza kugenda, imirasire y’izuba ikabona aho inyura mu gice ukwezi kuri kugenda kuvamo, bikagaragara nk’impeta.
Abantu barabasha kubona ubu bwirakabiri ni abari mu bice bya Australia, mu Burasirazuba bwa Aziya na Indonesia. Ibice byo muri Afurika ntabwo bibasha kububona keretse gukurikirana ku mbuga za internet cyangwa ibitangazamakuru biza kuba bibyerekana.
Ubu bwirakabiri buratangira ku wa Gatanu saa kumi z’ijoro n’iminota 37 ku isaha ya Kigali kugeza saa moya n’iminota 56.
Ubu bwirakabiri ntibukunze kubaho kuko urubuga SpaceEdge Academy rugaragaza ko ubwirakabiri bw’izuba bwuzuye bumaze kubaho ku isi bungana na 28 %, ubucagase bwabayeho bungana na 35%, ubw’impeta bwabayeho ni 32 % mu gihe ubukomatanyije bwabayeho ari 5 %.
Ubwirakabiri nk’ubu bwaherukaga mu mwaka wa 2013.