Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye umuntu ukekwaho kwica umugabo bapfuye amafaranga 200

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umuhungu w’imyaka 20 ukekwaho kuba  yarishe umugabo w’imyaka 35 amuteye   icyuma mu gatuza bapfuye amafranga 200 y’amasambusa yacuruzaga  nyakwigendera yari yariye ntamwishyure.

Icyo cyaha cyabaye ku wa 02/04/2023 mu gihe cya kumi n’imwe z’umugoroba mu mudugudu wa Akagahaya, mu Kagari ka Nyumba, Umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye aho  yamuteye icyuma mu gatuza yikubita hasi ahita apfa.

Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yamuteye icyuma mu gatuza yikubita hasi ahita apfa, nyuma y’uko bari bamaze gutongana.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa  igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa  n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru dukesha Ubushinjacyaha.

<

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.