Abaturage bo mu Kagali ka Rukira bavuga ko nyuma yo kumenya akamaro ko imyanda itabora yiganjemo ibikoresho bya pulasitiki yangiza ibidukikije, biyemeje gutandukanya imyanda ibora n’itabora mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Minani ati “Ubusanzwe amacupa ya pulasitiki cyangwa ay’ ibyuma iyo tumaze kuyakoresha tuyajugunya mu murima kuko tubona ariho abana batapfa gukinira kandi tuzi ko yabangiza, ashobora kubakomeretsa bikaba byabaviramo uburwayi cyangwa bakaba bakuramo indwara zituruka ku mwanda. Ariko tumaze gusobanurirwa ko iyi myanda itabora yangiza n’ibidukikije, twayikusanyije kandi aho twayikuye tugiye kuhatera ibiti by’imbuto ziribwa.”

Akomeze avuga ko mu rwego rwo gusukura aho batuye by’umwihariko mu mujyi ari ingenzi kuko Umudugudu w’agahenerezo batuyemo ariwo urimo kwimukiramo umujyi.
Mugenzi we Habimana we avuga ko atuye mu Mudugudu w’ Agasharu nawo urimo kwimukiramo umujyi. Ati Kubera ko umuhanda iva kuri kaburimo werekeza ku murenge wacu wa Huye unyura mu Mudugudu wacu kandi batubwiye ko hari gahunda yo kuzaduha kaburimbo. Rero twatangiye gukora ubusitani mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugirango inkengero z’umuhanda wacu zise neza. Ikindi ni uko twamenye ko iyi myanda itabora ihumanaya ikirere ikangiza n’ibidukikije, ariko turimo kuyikusanya ngo izashyirwe ahabugenewe ubudi dutere ibiti twizeye umutekano wabyo usesuye.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira, Gatete Claver, avuga ko iyi ari gahunda izahoraho kugirango abaturage bagire umuco wo kubungabunga ibidukikije batabinwirijwe.
Ati “Dufite gahunda yo gukora ubusitani bugizwe n’ibiti by’imbuto ziribwa. Ntabwo ibi biti byazitabwaho abaturage batarahindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bavangura imyanda ibora n’ itabora. Rero twizera ko aho bageze babyumva biri ku rugero rushimishije ari nayo mpamvu aho twahereye mu Mudugudu w’ Agahenerezo n’ Agasharu, abaturage aribo bazajya bicungira ubusitani.”
Akagali ka Rukira gaherereye mu murenge wa Huye, kakaba karimo kwimukiramo umujyi by’ umwihariko mu midugudu y’ Agahenerezo n’ Agasharu.