Perezida w’abacuruzi mu i Santere y’ubucuruzi ya Gakeri witwa Twagirayezu Anastase arashinjwa n’abana be kwirengagiza inshingano zo kubishyurira ishuri kandi yarabitegetswe n’urukiko nyuma y’uko asabye gatanya n’umusha we.
Isantere y’ubucuruzi ya Gakeri n’imwe mu zikomeye mu karere ka Rutsiro.
Bamwe mu bana b’uyu muyobozi w’abacuruzi baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko bakomeje kubabazwa n’ibyo umubyeyi wabo ariwe se akomeje kubakorera.
Umukuru muri aba bana witwa Amizero (Izina twahinduye), afite imyaka 16 yagize ati “Ntabwo turabasha kujya ku ishuri kuko Papa yatwimye ibikoresho by’isuku cyangwa amafaranga y’ishuri dufite kandi nyuma y’uko ababyeyi batandukanye, urukiko rwategetse Papa ko agomba kunyishyurira, Mama nawe akishyurira unkurikira.”
Amizero akomeza avuga ko ubwo yabwiraga se ko amashuri agiye gutangira umubyeyi yamwohohanye aramwirukana, abibwira ubuyobozi bw’akagari n’umudugudu ariko ntacyo barabasha gufasha aba bana ngo bajye ku ishuri nk’abandi bana.
Amizero kandi akomeza avuga ko imbarutso y’ibibazo bari kunyuramo bishingiye ku makimbirane ababyeyi babo bagiranye bigera n’ubwo batandukanywa n’urukiko ariko bakaba basanga batangiye kubura uburenganzira bwabo bitamaze kabiri.
Ati “Ibi bibazo byose bishingiye ku bwumvikane buke bw’ababyeyi bacu batandukanye, tujya kubana na Papa ariko tugezeyo adufata nabi dusubira kubana munzu yacu none Papa yaciye inyuma ayiteza cyamunara ku buryo barimo kutwandikira baduteguza kuyidusohoramo, mu gihe ababyeyi bacu bagabana twebwe basa nk’aho batwirengagije kuko nta kintu twahawe.”
Amizero akomeza asaba Ubuyobozi bwabafasha nk’abana bakishyurirwa amashuri kandi bukanatandamira Cyamunara yatejwe ku nzu kuko ariyo gakondo yabo basanga badakwiriye kuryozwa ubwumvikane buke bw’ababyeyi.
Perezida w’abacuruzi mu i Santere y’ubucuruzi ya Gakeri, Twagirayezu Anastase mu kiganiro na Rwandanews24 ntavuga rumwe n’abana be, kuko avuga ko yababajwe n’uko abana bamutaye munzu bagasubira kwibanira na nyina ubabyara kandi Urukiko rwarategetse ko ariwe ubarera, bakagenda terefone yari yarabaguriye, amashuka n’ipasi y’umuriro.
Ati “Abana batatu urukiko rwemeje ko babana nanjye ariko ngafatanya na nyina kubishyurira amafaranga y’ishuri ariko nyina yaciye inyuma arabashuka bajya kubana nawe none ariko kubakoresha, niyo mpamvu nanze kwishyurira uwo bantegetse kuko batanyubashye.”
Twagirayezu akomeza avuga ko abana bagomba kwiga ariko ko akennye akavuga ko nyina ariwe ufite amafaranga ndetse ari nawe ugomba kubishyurira amashuri.
Ku kuba inzu yaraguzwe muri cyamunara Twagirayezu avuga ko yayigurishije kuko nyina atarimo kumuha indezo z’abana batatu yari afite, maze akanga inguzanyo y’ibihumbi 500 frw byo kwita ku bana, ndetse ko nta kindi yabivugaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Ruzindana Ladislas mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko barakora ibishoboka byose abana bakajya ku ishuri vuba bidatinze.
Ati “Dushyigikiye ko ibyemezo hy’inkiko byubahirizwa ariko ntabwo turakomeza kurebera abana basemberezwa, kuko nimba Urukiko rwarategetse ko babana na se none basanze nyina ubabyara. Dukeneye ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa.”
Ruzindana akomeza avuga ko bagiye gukurikirana ababyeyi b’aba bana kugira ngo boherezwe ku Ishuri ntibabuzwe uburenganzira.
Abana ba Twagirayezu Anastase na Hakuzwemariya Bibianne, umukuru yavutse mu 2006 akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umukurikiye wavutse mu 2007 nawe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, uwa gatatu yavutse mu 2015 akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu gihe umuto yavutse mu 2016 akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
