Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA yafashe icyemezo cyatunguye benshi

Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA yandikiye Inama y’Inteko Rusange ayimenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya.
Mu ibaruwa yashyize hanze uyu mugabo wari watowe ku ya 27 Kamena 2021 yavuze ko yeguye ku mirimo ye.


Yagize ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”
Uyu yashimiye abakozi bose bari bafatanyije muri FERWAFA,abanyamuryango,abakunzi ba ruhago,abayobozi b’igihugu kuba baramugiriye icyizere.


Uyu yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene nawe wari weguye ku mpamvu ze bwite.
Mu minsi ishize abanyamuryango ba FERWAFA bari basabye Bwana Mugabo kwegura kubera impamvu zinyuranye zirimo akajagari mu gutegura amarushanwa,ubusumbane mu banyamuryango n’ibindi.


Mugabo Olivier yari yatowe ku majwi 52 kuri 59,cyane ko yiyamamaje wenyine kubera ko Rurangirwa Louis bagombaga guhatana yavuze ko atakiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.
Mugabo Olivier yahanganye n’ibibazo bitandukanye ariko icyavuzwe cyane n’Icy’umunyamabanga we wamuvangiye mu kazi yashaka kumwirukana ntibimukundire.


Mugabo yeguye hari ikibazo gikomeye cy’ikipe y’igihugu yarezwe muri CAF gukinisha umukinnyi Muhire Kevin ku mukino uheruka wa Benin kandi yari afite amakarita 2 y’umuhondo bigatuma iki gihugu kirega u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *