Dore uko ibiciro by’ibiribwa byagabanyijwe

Hari hashize iminsi humvikana ugutaka kw’abaturage batandukanye hirya no hino mu gihugu, bavuga ko ibiciro by’ibiribwa by’iyongere, bigatuma ubuzima buhenda cyane. Gusa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), yashyizeho ibiciro bishya ku biribwa birimo ibigori, ifu y’ibigori (kawunga), ibirayi ndetse n’umuceri.

Ni ibiciro byashyizweho hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, aho byari bimaze kugaragara ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bwo gushaka inyungu nyinshi.

Ni nyuma kandi y’isesengura ryakozwe ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko, n’ibiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagiranye n’inzego za leta z’abikorera ku giti cyabo zifite aho zihuriye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.

MINICOM kandi iramenyesha abanyarwanda bose ko umusoro ku nyongeragaciro (VAT) udacibwa ku ifu y’ibigori n’umuceri. Bityo, ibiciro ku biribwa nk’ibigori ndetse n’ifu yabyo (Kawunga), Umuceri ndetse n’ibirayi, bikaba ari ibi bikurikira:

<
Ibiciro by’ibiribwa nk’uko byatangajwe na MINICOM

Ibi biciro bishya bije mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 20,7% muri Mutarama 2023, ugereranyije na Mutarama 2022.

Ni ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, ari nabyo bikoreshwa mu iteganyamibare ry’ubukungu mu Rwanda. Iyi mibare yazamutse ku ijanisha ridakabije, ugereranyije n’uko mu Ukuboza 2022 byiyongereyeho 21,6%.

Ni ibiciro byazamutse cyane bitewe n’ingaruka zifitanye isano n’izahuka ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19, n’ingaruka zishamikiye ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine. Ibyo bikiyongeraho umusaruro w’ubuhinzi utarakunze kuba mwiza, kubera imihindagurikire y’ibihe.

Urebye mu byaro, muri Mutarama 2023 ibiciro byiyongereyeho 38,8% ugereranyije na Mutarama 2022. Ibiciro mu Ukuboza 2022 byari byiyongereyeho 39,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mutarama 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, n’amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 15%.

Iyo ugereranyije Mutarama 2023 n’Ukuboza 2022 ibiciro byiyongereyeho 2,6%.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.