Rutsiro: Mutezimana agwiriwe n’igiti ahita apfa

Mutezimana Viateur, wo mu karere ka Rutsiro amakuru agera kuri Rwandanews24 n’uko agwiriwe n’igiti, yitaba Imana arimo kujyanwa ku kigo nderabuzima.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu 18 Mata 2023, mu masaha ashyira saa tatu n’igice.

Mu gihe Mutezimana w’imyaka 20 y’amavuko, umuryango we wari utuye mu kagali ka Rurara ho mu murenge wa Mushonyi, impanuka yazize yo kugwirwa n’igiti yabereye mu murenge wa Ruhango ho mu kagari ka Rugasa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Ruzindana Ladislas yahamije aya makuru.

Ati “Uwitwa Mutezimana viateur wakoraga umurimo wo kubaza yagwiriwe n’igiti mu gihe bamujyanaga kwa muganga apfira mu nzira ataragerayo, kuri ubu umurambo we uri kuri kigo nderabuzima cya Bitenga, mu gihe inzego zirimo RIB zirimo kwerekezayo ngo zimusuzume zitange uburenganzira bwo kohereza umurambo we ku bitaro bya Murunda ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.”

Ruzindana akomeza avuga nyakwigendera yakoraga umurimo wo kubaza imbaho abarizaga uwitwa Sibomana Emmanuel.

Ibiro by’Umurenge wa Ruhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *