Moses ntavuga rumwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamusabye gukura umwanda aho akorera

Kuri uyu Kabiri nibwo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli, Moshions abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko Umujyi wa Kigali wamusabye gusiba amarangi yashyize ku nzu ye kuko ateza umwanda mu Mujyi.

Ubundi aha iyi nzu ya Moshions ikorera hari hasanzwe hasize amarangi y’umukara bivanywaho hasigwa ayiganjemo umutuku, ubururu, icyatsi n’umuhondo.
Aya ni amabara asanzwe agereranywa n’agize ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina, gusa ntabwo bizwi neza niba ari byo Moshions yashakaga kugaragaza.


Turahirwa abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto igaragaza amafoto y’imodoka z’Umujyi wa Kigali, avuga ko bamubwiye ko aya mabara ateje umwanda mu Mujyi.
Ati “Umujyi wa Kigali wavuze ko twateje umwanda kubera amabara ku rukuta ruri kuri KN 16 ave inzu ya 43 ikoreramo abahanzi nyarwanda ba ‘Kwanda Season.”


Nubwo Turahirwa avuga ko Umujyi wa Kigali wamubwiye ko aya marangi ari umwanda, amakuru dukesha IGIHE avugako ubwo abashinzwe ubugenzuzi ubwo bageraga ku nyubako y’aho Moshions ikorera, bahasanze amabuye, akoze inzira imbere y’ifoto ya Turahirwa, basaba ko ayo mabuye akurwaho kuko ngo ari yo ateje umwanda.

<


Bivugwa ko mu byo yabwiwe gukuraho ari amabuye aho kuba amarangi kandi ko yahawe amasaha 24 yo kuba yabikoze.
Aya mabuye Umujyi wa Kigali wasabye ko yakurwaho ni amakoro yashyizwe kuri iyi nzu mu gihe yamurikaga umushinga wayo mushya yise ‘Kwanda Season’ bashakaga kuhasanisha no mu Birunga.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.