Huye: Abatuye aharimo kwimukira umujyi barakangurirwa kugira isuku

Abaturage barakangurirwa kugira isuku aho batuye no mu ngo zabo by’umwihariko abatuye mu bice birimo kwimukiramo umujyi nk’uko bikubiye mu butumwa bwatanzwe mu gitondo cy’isuku.

Muri iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’umurenge wa Huye wakorewemo ubu bukangurambaga.

Bimwe mu byagaragaye nk’ibitanoze mu kagali ka Rukira ari nako gafite igice kinini kirimo kwimukiramo umujyi kinaturwa cyane, ni ubwiherero butubakiye.

Abaturage bo mu mudugudu wa Agahenerezo n’Agasharu baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko bimwe mu bituma batagira ubwiherero busakaye harimo amikoro macye kuko amabati ahenze no kubona ibyo kurya bikaba bigoye.

Umwe ati: “Nubatse ubwiherero, ariko gusakara byarananiye kuko ubuzima I Huye burahenze. N’ahandi mu gihugu ibiciro by’ibiribwa ni bimwe, ariko inaha haba umwihariko w’ibiribwa bicye. Abayobozi bambwiye ko bazamfasha kubona isakaro, ubwiherero bwanjye bukagira isuku ihagije.”

Aha ni ahakozwe isuku ku muhanda uri mu mudugudu w’Agahenerezo

Mugenzi we wo mu mudugudu w’Agahenerezo, avuga ko uretse amikoro macye atuma ubwiherero bwabo butuzuza ibisabwa, ariko bakagambye no kureba aho bakura.

Ati: “Ubwiherero nzi umumaro wabwo, ariko kuba ntari narabusakaye ni ukubazo cy’ubukene. Ndishimye cyane ko Meya yadusuye kuko hari ubwo hashira amezi abiri tutarabona umuyobozi w’umurenge adusura. Ndanashima ko yatwemereye isakaro kandi twizeye ko nibamara kubishyira ku murongo rizatugeraho.”

Umuyobozi w’akagali ka Rukira iyi midugudu irimo kwimukiramo umujyi iherereyemo, Gatete Claver, yawabwiye Rwandanews24 ko abenshi mu badafite ubwiherero harimo n’ikibazo cyo kutabyitaho kuko usanga bafite inyubako zikomeye.

Ati: “Abenshi twasanze Atari ikibazo cy’ubushobozi bucye, ahubwo ntabwo bita ku gusukura ubwiherero bwabo kandi ariho hantu hambere bagomba kwitaho. Ubuyobozi bw’akarere twari kumwe kandi bwabibonye ndetse butwemerera ko abo bizagaragara ko batishoboye bazahabwa isakaro.”

Abafite ubwiherero butubakiye basabwe kubwubaka bakanabusakara

Uretse ubwiherero, aba baturage banasabwe kujya bashyira imyanda ahabugenewe aho kuyinyanyagiza aho babonye kuko bikurura umwanda ndetse bikaba byanatuma barwara zimwe mu ndwara zituruka ku mwanda.

Umudugudu wa Gahenerezo, Agasharu, Nyanza na Agacyamu niyo irimo kwimukiramo umujyi ikaba irimo no guturwa cyane nk’uko ubuyobozi bw’akagali iherereyemo bubivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *