Inyama zokeje zizwi nka Brochettes (soma boroshete) ni inyama zishobora gutera ibyago bikomeye kubazirya mu gihe zateguwe nabi , cyane cyane mu gihe zokejwe hakoreshejwe amakara .
hirya no hino mu tubari no mu maresitora usanga ,inyama zokeje zizwi nka brochettes ,akabenzi ,igiti nzindi zikunzwe cyane ,aho abantu bazirya binywera akabyeri ,ariko bakazirya batitaye ku buryo zateguwe ndetse batanatekereza ibyago zishobora gutera ku mubiri wabo.
Nta gushidikanya ziraryoka kandi mu gihe zateguwe neza ,nta byago zishobora gutera ,twifashishije ibinyamakuru bitandukanye bikorera kuri murandasi ,twaguteguriye muri iyi nkuru ,zimwe mu ngaruka mbi zishobora guterwa no kurya izi nyama zokeje mu gihe zateguwe nabi kandi hakoreshejwe amakara.
kugira ngo izi nyama zishye ,bisaba ko hakoreshwa umuriro mwinshi cyane,iyo rero inyama zigenda zikamuka biturutse kuri wa muriro ,amazi azivamo aragenda akagwa mu makara ,ubundi hagapfupfunuka umwotsi mwinshi wirabura.
uriya mwotsi rero niho ruzingiye ,uriya mwotsi utanga ibinyabutabire bibi bibiri aribyo polycyclic aromatic hydrocarbons (PAHs) na heterocyclic amines (HCAs)
Ibi binyabutabire bibiri bizwiho mu gutera kanseri ku kigero kiri hejuru ,bityo kotsa brochete ku makara aho amazi akamuka mu nyama agenda agwa muri ya makara yagurumanye ,byongera ibyago byinshi byo kuba wafatwa na kanseri kubera ko ya myotsi igenda igasubira ku nyama kandi irimo ibinyabutabire bibi ,uko urya za nyama niko nabya binyabutabire bibi ubirya.
Kukongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Nkuko twabibonye hejuru ,biriya binyabutabire 2 byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ku kigero kiri hejeuru ,ariko ibi byago bishobora kugabanywa ,uteka izi brochete cyangwa wotsa inyama mu mashini zabigenewe zisohora imyotsi ku buryo idacumbira muri za nyama.
kongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na diyabete
cyane cyane iyo botsa izi nyama ,bangenda bashyiraho umunyu mwinshi kugira no ziryohe ,iyi myunyu rero niyo ikongerera ibyago byo kuba ushobora kwibasirwa n’indwara ya hypertension.
kimwe nuko burya ziriya nyama ziba zirimo amasukari menshi bityo nabyo bikakongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya diyabete.
Ibyago byo gufatwa n’indwara ya Constipation
Mu gihe wariye izi nyama ,ntunywe amazi menshi cyangwa ngo ufate andi mafunguro ariho imboga ,bishobora gutuma ufunga ,bityo kwituma bikakugora cyane.
mu gihe wariye inyama zokeje ni byiza kurenzaho kunywa amazi menshi cyangwa ukarya imboga n’imbuto kugira ngo ubashe korohereza amara yawe mu igogora.
Kongera ibinure bibi mu mubiri
Akenshi inyama zotswamo brochete ni inyama zitukura ,bene izi nyama si nziza kuko ziba zikungahaye ku binure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli.
Kongera ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije
Abantu bakunze kurya inyama zokeje ,bibongerera ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije ndetse no kugira ibiro by’umurengera .
cyane cyane nko ku bagabo bazisomeza byeri ,usanga bagira ibinure byinshi ku gice cy’inda kandi burya umubyibuho ukongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.
Muri rusange inyama zokeje ni inyama nziza kandi ziryoha ,iyo zateguwe neza nta kibazo zishobora guteza ,ariko iyo zateguwe hadakoreshejwe amakara cyangwa iriya myotsi itagiye mu nyama ibyago byo kuba yatera ibibazo biragabanuka