U Rwanda rushobora kohereza ingabo muri Benin

Iyi ni imwe mu ngingo zibanzweho mu biganiro Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame yagiranye na Mugenzi we wa Benin Patrice Talon wa Benin mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize, bemeza ko ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu ibihugu byombi bisinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Talon yagize ati: “Niba hari abanyarwanda bakora muri Benin mu rwego rwa gisivile kuki batanakora mu rwego rwa gisirikare muri Benin? No ku rundi ruhande.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi “bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo dufatanyije n’ibindi bihugu”.

Mu buryo butavugwaho rumwe hose, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique na Centrafrique kurwanya imitwe yarwanyaga ubutegetsi bwabo.

<

Izo ngabo zatanze umusaruro kugeza ubu ariko kuzoherezayo byamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri ibyo bihugu. Gusa abategetsi bashima ibyagezweho n’ubwo bufatanye ndetse babutangaho ingero.

Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: “Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy’umutekano mu karere.”

Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y’abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n’u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

Ibihugu byombi byasinye amasezerano icyenda yo gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, n’ubuhinzi

Ati: “[Ubufatanye n’u Rwanda] Burakenewe, ntabwo ari umuziro…buri wese arabizi ko Benin ihanzwe n’umutekano mucye uva muri Sahel wugarije amajyaruguru ya Benin.

“Nta mbibi. [ziri mu bufatanye bagiranye] Twatangirira ku mahugurwa…byaba ngombwa tukagera ku kohereza [ku rugamba] ingabo hamwe”.

Iby’ubufatanye bwa gisirikare bw’u Rwanda na Benin bwavuzwe guhera mu mwaka ushize, ko Benin yifuzaga ko ingabo z’u Rwanda zijya gufasha izaho kurwanya izo nyeshyamba zitera amajyaruguru.

Abasesenguzi bamwe bashima ubushobozi, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda ku rugamba n’umusaruro zatanze muri Centrafrique na Mozambique kugeza ubu.

Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame na Mugenzi we wa Benin Patrice Talon

Ariko abandi bavuga ko uburyo ubutegetsi bwumvikana kugera ku kohereza ingabo biba bitari mu mucyo ndetse bitemejwe n’inteko zishinga amategeko. Uko ubwo bufatanye bwakozwe byanenzwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Mozambique na Centrafrique nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Gusa abakuru b’ibihugu bavuga ko iki ari igihe ko Africa ubwayo yishakamo ibisubizo by’ibibazo ifite ishingiye ku bushobozi n’ubufatanye bushoboka hagati y’ibihugu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.