Iyo umugore atwite umubiri we ukora hafi 50% by’amaraso n’amatembabuzi yandi birene ku byo umubiri wari usanzwe ukoresha, bigakorwa kugirango haboneke n’ibyo umwana akeneye. Ibi rero bitera kubyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri cyane cyane mu maso, ibiganza, ibirenge no mu bujana.
Uku kuzigama amatembabuzi rero akamaro ni ukugirango umubiri worohere cyane bigafasha umubiri kwaguka uko umwana agenda akura. Binafasha kandi amagufa y’amatako kuzabasha gufunguka mu gihe umugore ari kubyara.
Amatembabuzi y’inyongera afata hafi 25% by’ibiro umugore yiyongeraho iyo atwite.
Kubyimba bitangira ryari?
Kubyimba biba igihe icyo ari cyo cyose umugore atwite ariko bikunze kubaho cyane ku buryo bugaragara iyo inda igize amezi atanu bikiyongera mu gihembwe cya 3, ni ukuvuga hejuru y’amezi 7.
Gusa hari ibyongera kuba umugore utwite abyimba:
Ubushyuhe bwinshi cyane cyane mu mpeshyi ,Guhagarara akanya karekare ,Gukora amasaha menshi ku munsi utaruhuka ,Ifunguro rikennye kuri potasiyumu ,Gufata ibirimo caffeine nyinshi ,Kurya umunyu mwinshi
N’ubwo ababyeyi bose batabyimba ibirenge, abo bibaho bashobora kubyivura cyangwa kwiyorohereza mu buryo bukurikira:
Kunywa amazi ahagije: Byibuza ku munsi, umubyeyi utwite aba agomba kunywa litiro n’igice y’amazi. Gusa ushobora kunywa ibindi bintu byoroshye nabyo byagufasha, nk’amasupu y’imboga, imitobe y’imbuto, amata n’ibindi.
Kwirinda ibiribwa birimo umunyu mwinshi: Mu gihe utetse umunyu jya wirinda gushyiramo mwinshi, kandi n’ibiryo bigurwa bikoranye umunyu ubyirinde.
Kwirinda imyambaro ituma ibirenge birushaho kubyimba: Nk’amapantaro afashe amaguru cyane kuko atuma amaraso adatembera neza. Ni byiza kandi kwambara inkweto ziciye bugufi kandi zoroshye.
Kwirinda kwicara no guhagarara umwanya munini: Mu gihe ubyimba ibirenge utwite jya uzirikana ko kwicara umwanya munini no guhagarara cyane, nabyo bituma urushaho kubyimba ibirenge. Jya unyeganyeza ibirenge byawe.
Gukora imyitozo ngororamubiri: Hari imyitozo ngoraramubiri myiza ku mugore utwite kandi ikanamurinda no kubyimba ibirenge. Muri iyo hari kugendagenda no koga. Ibi bituma amaraso atembera neza ku buryo bworoshye.
Wagerageza kwambara ba (Bas de contention): Zituma amaraso atembera neza, ndetse zigatuma wumva uburemera bw’amaguru bugabanuka.
Kwegura isaso (matela) ahagana ku mirambizo: Gusegura amaguru igihe uryamye cyangwa wicaye nabyo bituma amaraso atembera neza mu mubiri, cyane cyane ninjoro ukagerageza kwegura matela.
Koga amazi akonje: Ushobora kwiyuhagira amazi y’akazuyazi, warangiza ugatera amazi akonje ku maguru, wibanda cyane ku birenge mu gihe cy’amasegonda 30.
Kugenzura ibiro byawe: Kwiyongera cyane kw’ibiro ku mugore utwite biri mu bituma ibirenge bibyimba.
Kubyimba ibirenge utwite bishobora kuba ikimenyetso cy’uko waba ufite ikindi kibazo nk’umuvuduko w’amaraso udasanzwe (hypertension). Ni byiza ko ubanza ukajya kwa muganga bakareba ko nta kibazo ufite.