Igiciro cy’ibiryo by’amafi gikomeje kubera imbogamizi abororera muri Kareremba

Bamwe mu bakora mu mishinga y’ubworozi bw’amafi bukorewe muri za Kareremba bavuga ko bakomeje kugorwa n’igiciro cy’ibiryo byayo gikomeje gutumbagira.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu basanzwe ari abakozi ba Kampani zorora amafi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko nabo aho biganisha barabura akazi vuba aha.

Kayumba John akurukirana ubworozi bw’amafi muri Kareremba mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko ibiryo by’amatungo bihenze cyane ku buryo basanga abashoramari bidatinze bazaba babasezereye.

Ati “Maze imyaka itatu nkorera hano ariko uyu munsi ibiryo by’amatungo byarahenze kuburyo abakire babona bari gukorera mu gihombo, duheruka no kumara ibyumeru bitatu duhagaritse kugabura kuko amafi ageze kuri 5 kugira ngo yuzure ikilo kimwe, tukaba dusanga natwe tutazarambamo.”

Kayumba akomeza avuga ko kuba igiciro by’ibiryo by’amafi cyarazamutse batizeye gukomeza akazi ngo batunge imiryango yabo kandi ababakoresha bakorera mu gihombo, bakaba basanga Leta yakora ibishoboka igiciro kikagabanyuka.

Uwimana Jean Baptiste nawe ukurikirana umushinga w’ubworozi bw’amafi mu karere ka Karongi avuga ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo byatumbagiye cyane bikagira ingaruka no ku baryi b’amafi kuko igiciro cyayo cyazamutse ku isoko.

Ati “Mbere ibiryo byaguraga ku mafaranga make zikagurishwa kuri make ariko kuri ubu abazirya nabo baragabanyutse kuko igiciro cyazo cyazamutse kubera ibiciro by’ibiryo by’amafi bihenze ku isoko.”

Uwimana akomeza avuga ko Leta yashyira imbaraga ku gufasha inganda zikora ibiryo by’amatungo bakabashishikariza gukora ibiryo bidahenze kandi bifite intungamubiri.”

Umukozi w’ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ Ubworozi (RAB) usinzwe porogaramu y’ubworozi n’uburobyi bw’amafi, Uwizeyimana Cecile nawe ahamya ko igiciro cy’ibiryo by’amafi cyazamutse.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2010 nibwo mu Rwanda hatangiye ubworozi bw’amafi yo muri kareremba yitezweho umusaruro ku kigero cyo hejuru aho ababukora bagomba kubukora bagambiriye kujyana ku isoko, ariko ibibazo byo biracyarimo bibangamiye abakora ubu bworozi kuko ibiryo byayo birahenze kandi ntibiboneka ku buryo bworoshye ku isoko ry’u Rwanda kuko usanga 75% by’umushinga w’ubworozi bw’amafi aba ari ibiryo byayo.”

Uwizeyimana kandi avuga ko abadafite ubusobozi buhagije iyo bagiye muri iyi mishinga bahomba, gusa akavuga ko nka Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo RAB bakomeje gushakira ibisubizo hamwe aho hari umushinga ugamije gufasha aba borozi gukemura ibi bibazo, aho umushinga uzongerera aborozi ubumenyi ku bijyanye n’ubworozi.

Uwizeyimana akomeza avuga ko kuva muri uyu mwaka wa 2023 u Randa rwifuza kwihaza mu musaruro ukomoka ku mafi ukazaba wavuye kuri toni ibihumbi bisaga bitanu wageze kuri toni ibihumbi 80 muri 2035 ku mwaka.

Kugeza ubu dufite mu Rwanda dufite ubworozi bw’amafi muri Kareremba bugifite imbogamizi zigaragara zirimo ikibazo cy’umurama w’abana b’amafi, ibiryo by’amafi, ikoranabuhanga, igishoro hamwe n’isoko.

Kareremba zo mu karere ka Karongi amafi yororerwamo yarahenze biturutse ku izamuka ry’igiciro cy’ibiryo byayo (Photo: Koffito)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *