Muri Werurwe 2023, raporo ku buzima bwa Kabuga itangwa nyuma ya buri minsi 14 yagaragaje ko uburwayi bwe bwiyongereye bityo ko atabasha gukomeza kwitabira urubanza mu buryo bwuzuye.
Inzobere uko ari eshatu zarumviswe ndetse zitanga n’ibitekerezo ku kuba Kabuga atakomeza kuburanishwa ngo kuko ubushobozi bw’umubiri we bwakomeje kugenda bugabanyuka kandi afite n’indwara zitandukanye.
Ibi byanatumye ku wa 30 Werurwe 2023 urukiko rusubika urubanza igihe kitazwi mbere yo gufata icyemezo ku kuba ruzakomeza cyangwa rwahagarikwa nkuko abanyamategeko be babyifuza.
Gusa hari benshi bakomeje kugenda bibaza ku maherezo y’uru rubanza, ngo kuko Kabuga ashobora gupfa ataraburana ngo hamenyekane niba ibyaha bimuhama akaba yakatirwa n’inkiko cyangwa bitamuhama akarekurwa.
Hari kandi benshi babihuje n’uburyo bushobora gukoreshwa mu rwego rwo guhimba amayeri y’uburwayi ngo akwepe inkiko, kuko byagaragaye ko hari aho yagiye bikorwa. Ese na Kabuga yabikora? Ni bande bandi byabayeho?
Iyo umuntu yakoze icyaha runaka, usanga ashaka uburyo butandukanye ashobora gukoresha ngo ntafatwe cyangwa se ngo ntikimuhame. By’umwihariko ku bantu baba bageze mu nkiko, kandi bazi neza ko bakoze ibyaha bitandukanye ndetse bikomeye cyane ku buryo baramutse babihamijwe byabagiraho ingaruka zikomeye, nabo bagira amayeri menshi bakoresha.
Bumwe mu buryo abanyayaha bakunze gukoresha ni ukugaragaza ko barwaye indwara zifite aho zihuriye n’izo mu mutwe kuko umuntu uba udatekereza adashobora kuburana, cyangwa ngo akatirwe kuko aho kumwohereza muri gereza bamujyana mu bitaro, ibijyanye n’uburyozwacyaha bikarangirira aho.
Zimwe mu ndwara zikunze kwifashisha ni izifitanye isano na Dementia, uruhurirane rw’indwara zo mu mutwe, aho umuntu aba atagifite ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza cyangwa gufata ibyemezo n’ibindi.
Ibi kandi abo bahunga ubutabera babifashwamo ahanini n’abaganga bafite inyungu zindi ziba ziri inyuma y’ayo marorerwa zirimo ruswa, ubucuti n’ibindi bigatuma bakora raporo yuje ibinyoma cyane ko ari bo baba bafite ijambo rya nyuma.
Reka twifashishe ingero za bamwe muri abo bantu bagerageje ayo manyanga rimwe na rimwe akanabahira, bakaza kugaragaza uko byabagendekeye bamaze kugera aho batagikurikiranwa cyangwa bavumbuwe.
Mu manza zitandukanye by’umwihariko imanza mpuzamahanga, bibaho ko umuntu yahimba indwara mu rwego rwo gukwepa inkiko kuko nka Rudolf Hess wari akurikiranyweho ibyaha by’intambara yakoze mu ntambara y’aba-Nazi, yarabikoze.
Uyu mugabo yabeshye bikomeye ko arwaye indwara yo kwibagira (amnesia) ariko byaje kugaragara ko ari amayeri yakoze.
Undi wigeze guhimba indwara gusa we bikanamuhira ni uwitwa Andrea Yates wabwiye urukiko ko Satan yamutegetse kwica abana be, yarasuzumwe asanganwa uburwayi bwo mu mutwe ibizwi nka Insanity (ni indwara imeze nk’ibisazi).
Tony Montwheeler, umugabo waciye agahigo ko kumara imyaka 20 akwepa ubutabera abifashijwemo n’abaganga b’indwara zo mu mutwe za Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bwa mbere mu 1996 ubwo yari amaze kwica umugore we n’umwana aho kumufunga bakamujyana mu bitaro, abeshye ko yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe akabifashamo n’abaganga.
Mu 2016 hagaragajwe ko nta burwayi afite kuko nta kimenyetso na kimwe cyigeze kigaragazaga ko afite ibibazo byo mu mutwe, bigaragaza ubushake buke n’icyuko biri mategeko ya Amerika cyane muri Leta ya Oregon uyu mugabo yavurirwagamo.
Hari n’abandi batandukanye bagiye bahimba uburwayi, bamwe bigatahurwa abandi ntibimenyekane.
Ese bite bya Kabuga Felecien
Kugeza ubu guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itewe impungenge n’uko Kabuga Félicien ukomeje kuzana amananiza mu migendekere y’urubanza rwe ku buryo ashobora kuzarinda apfa yitwa ‘ukurikiranyweho’ ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni impungenge ziherutse kugaragazwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE.
Zishingiye ku kuba yaratinze gufatwa ndetse no kuba kugeza ubu hashize imyaka igera kuri itatu uyu mukambwe ukurikiranyweho kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi atawe muri yombi ariko akaba ataraburanishwa.
Kabuga n’abamwunganira bagaragaza imbogamizi zishingiye ku buzima bwe bigaragazwa ko bukomeje kumera nabi. Mu 2021, abamwunganira basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke z’umubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.
Nubwo bimeze bityo ariko benshi baracyibaza byinshi ku rubanza rw’uyu mukambwe rukomeje kuba agatereranzamba, ahanini bitewe n’impamvu zishingiye ku buzima bwe bigaragazwa ko bukomeje kumera nabi.
Kuva uyu mwaka watangira Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye imirimo y”Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien humvwa abatangabuhamya bamushinjaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uru rubanza yatangiye kujya agaragara nk’uwasinziriye ariko abanyamategeko be bakagaragaza ko bituruka ku burwayi afite.
Urukiko rwashyizeho inzobere eshatu zo gukora isuzuma ryimbitse ku burwayi bwa Kabuga cyane ko bwakunze gukoma mu nkokora imirimo yo kumuburanisha.
Muri Gicurasi mu 2021, Abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke z’umubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.
Muri Kamena mu 2022 urukiko rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.
Mu Ukwakira 2022, abacamanza ba IRMCT batangiye kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga.
Ku wa 12 Mutarama mu 2023, urukiko rwaje kwakira Raporo y’abaganga ba gereza y’Umuryango w’Abibumbye Kabuga afungiwemo, ivuga ko ubuzima bwe butifashe neza ariko ntibyabuza urubanza gukomeza.
Muri Werurwe 2023, raporo ku buzima bwa Kabuga itangwa nyuma ya buri minsi 14 yongeye kugaragaza ko uburwayi bwe bwiyongereye bityo ko atabasha gukomeza kwitabira urubanza mu buryo bwuzuye.
Uruhande rwe rwongeye gusaba ko arekurwa kuko arwaye gusa urukiko rwanzura ko inzobere zakoze isuzuma ku buzima bwe zitanga ibisobanuro mu magambo zikagira n’icyo zibazwa.
Izi nzobere zose uko ari eshatu zarumviswe ndetse zitanga n’ibitekerezo ku kuba Kabuga atakomeza kuburanishwa ngo kuko ubushobozi bw’umubiri we bwakomeje kugenda bugabanyuka kandi afite n’indwara zitandukanye.
Ibi byanatumye ku wa 30 Werurwe 2023 urukiko rusubika urubanza igihe kitazwi mbere yo gufata icyemezo ku kuba ruzakomeza cyangwa rwahagarikwa nkuko abanyamategeko be babyifuza.
Igiteye urujijo ni iki?
Kabuga Félicien ubwo yari mu rukiko umuganga uri mu bakoze isuzuma kuri Kabuga, Professor Henry Kennedy, yabajijwe niba nta murwayi wigeze amubeshya ko arwaye yemeza ko byamubayeho.
Uyu muganga ariko yakomeje avuga ko kuri Kabuga bitandukanye kuko ibisubizo bya gihanga bigaragaza ko arwaye. Icyaje gutera urujijo ni uko yavuze ko Kabuga atifuza ko urubanza rwakomeza kuko azi ingaruka byazamugiraho.
Yagize ati “Naramubajije nti urashaka ko urubanza rukomeza? Kabuga arasubiza ati: Oya, ndarwaye cyane. Sinakwifuza ko urubanza rwanjye rukomeza”.
Ubwabyo kuba Kabuga atifuza ko urubanza rwakomeza ni ikimenyetso cy’uko ashobora gukora ibishoboka byose urubanza ntiruburanwe.
Icyo gihe ariko Professor Kennedy yavuze ko Kabuga ashobora kuburanishwa ariko hagakoreshwa igihe gito cyane.
Ku wa 29 Werurwe 2023 Professor, Patrick Cras, yumviswe n’urukiko nawe yunze mu by’abandi bari bamaze iminsi bavuga ko Kabuga ataburanishwa.
Umucamanza yamubajije niba koko bavuga ko Kabuga yatakaje ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye, impamvu yaba yaranze gusinya ku mpapuro z’imitungo nyuma y’iminota 50 y’ikiganiro cyakozwe mu giswahili.
Professor Cras wabaye nk’utungurwa yavuze ko atari azi ko Kabuga azi igiswahili avuga ko n’abantu bageze ku rwego rwo hejuru rwo kwibagirwa cyane bashobora kuvuga icyo bashaka kijyanye n’umutungo wabo.
Birumvikana ko niba Kabuga yarabashije kumenya icyo ahitamo ku mutungo we uri muri Kenya kandi mu rurimi rw’igiswahili, byaba ikimenyetso simusiga ko uyu mukambwe ari muzima.
Nk’umuntu wakurikiranye urubanza rwa Kabuga, mu gihe urukiko rwatangiraga kumva abatangabuhamya nibwo yatangiye kujya yisinziriza nibura nka nyuma ya buri minota 15.
Ibi ariko siko byagenze ubwo humvwaga ibisobanuro by’inzobere mu magambo kuko bose Kabuga yabakurikiranye neza ndetse ubona ko ashishikajwe no kumva ibyo babwira urukiko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo raporo idakwiye gushingirwaho kuko idahagije ahubwo urubanza rugakomeza.