Mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Kubwimana Daniel w’ imayaka 33 y’amavuko wakekwagaho kwica umukozi w’akarere ka Kamonyi, akaba yarashwe na polisi ubwo yageragezaga kwiruka ngo acike.
Ibi byabereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, akagali ka Remera, Umudugudu wa Kanyinya ahagana saa kumi z’igitondo taliki ya 15 Mata 2023.
Kubwimana yishe urw’agashinyaguro Mujawayezu Madeleine w’imyaka 56 y’amavuko ku wa 29 Werurwe 2023, amusanze iwe I Rukoma aho yari atuye.
Uyu Kubwimana yafashwe nyuma y’iperereza ryahise ritangira gukorwa ubwo hamenyekanaga amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera.
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko ubwo yaragiye kwerekana bimwe mu byo yibye mu rugo rwa nyakwigendera igihe yamwicaga nk’uko yabikekwagaho, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kanyinya yashatse gucika, yirutse Police irasa amasasu abiri mukirere yanze guhagarara bahita bamurasa arapfa
RIB yahise ihagera itabaye, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma kugirango ukorerwe isuzuma.
Nyuma y’iraswa rya Kubwimana Daniel, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma n’abaturage bageze aho ibyo byabereye, bakorana inama n’abari bahari hagamijwe kwibukiranya inshingano za buri wese mu kugira uruhare ku gutanga amakuru hagamijwe gukumira icyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nsengiyumva Pierre Celestin, yabwiye abaturage ko uyu Kubwimana mu makuru y’ibanze yari yahaye inzego z’iperereza ari uko yemeraga uruhare yagize mu rupfu rwa Mujawayezu.