Rutsiro: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi kuri Serivisi z’akagari zitangirwa mu ivuriro

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’umurenge kuri serivisi bita mbi zitangirwa mu cyahoze ari ivuriro rito (Poste de Sante).

Aba ni abaturage bo mu murenge wa Kivumu, akagari ka Kabere bavuga ko batishimira kuba ari kenshi bagera ku biro by’akagari bagahera inyuma y’uruzitiro kuko Umuyobozi iyo agiye mu nama asiga afunze, imvura yagwa ikabanyagira nk’uko babitangarije Rwandanews24.

Nyirasinumvayo Esther ati “Akagari kasenywe n’imvura bifatika bakimurira mu ivuriro, gusa iyo tuhageze umuyobozi adahari bisaba ko tumuhamagara kuri terefone.”

Nyirasinumvayo akomeza avuga ko bafite icyifuzo cyo kongera kubakirwa ibiro by’akagari bakareka gukorera aho batijwe, kuko bishobora kuba ariyo mpamvu basanga hakinze.

Nzabakurikiza Thacien, n’umuturage twasanze kuri ibi biro by’akagari yaraturutse mu karere ka Kirehe ariko ubwo yari aje gusinyisha twamusanze inyuma y’urugi.

<

Ati “N’ikibazo kuba umuntu aza gusaba serivisi imvura yagwa ntanabone aho yugama kbera ko baba basize bakinze igipangu, kandi ari ahantu haganwa n’abaturage, tukaba dusanga igisubizo cyaboneka akagari kavuguruwe vuba.”

Hari abandi babyeyi bavuga ko bakora ingendo ndende ngo bagere ahari ivuriro mu gihe iryo bahoranye ryimuriwemo akagari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabere, Nsanzabeza Venuste, mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko impamvu basiga bafunze igipangu ari uburyo bwo kunoza isuku.

Ati “Mu rwego rwo kunoza isuku iyo tugiye dusiga dukinze kuko iyo tugiye dusanga bahanduje, kandi abaturage amakuru tuba twayabahaye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko bizarenza amezi abiri akagari katarasanwa.

Ati “Hashize amezi atandatu akagari gasakambuwe n’ibiza by’imvura, twamaze gukora inyigo akarere kari kadusabye ngo ibiro by’akagari bisanwe, kandi abaturage ntibari kubura aho bakirirwa tuba twimuriye akagari mu ivuriro rito ryari rimaze igihe uwarikoreshaga yararivuyemo.”

Munyamahoro akomeza avuga ko bitazarenza amezi abiri ibiro by’akagari ka Kabere bitaruzura ngo abaturage bakomeze guhererwa serivisi aho bari basanze bazisabira, ndetse ko n’ivuriro rito ryo ritazarenza ukwezi kumwe rikirimo ibiro by’akagari kuko ryamaze kubona Rwiyemezamirimo urikoreramo.

Ibiro by’akagari ka Kabere byangirijwe n’ibiza by’imvura bikunze kwibasira akarere ka Rutsiro, dore ko kuri ubu Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bafite ibiraro birenga 50 byatwawe n’ibiza bikaba hari aho byahagaritse ubuhahirane.

Umurenge wa Kivumu uherereyemo akagari ka Kabere
Ivuriro rito rya Kabere nyuma yo guhindurwa akagari abaturage bavuga ko akenshi bahagera hadadiyeho ingufuri
Umuturage uje gusaba serivisi aba yamanjiriwe inyuma y’igipangu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.