Mujawanariya Philomone w’imyaka 50, umuturage wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi yapfuye.
Ibi byabereye mu murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka ho mu mudugudu wa Gaseke mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2023.
Aya makuru Rwandanews24 yayahamirijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Mudahemuka Christophe.
Ati “Amakuru yamenyekanye mu gitondo, kuko nyuma y’uko umugabo avuye murugo agiye mu kazi ko kubaza i Bugarura yasize umugore murugo nkibisanzwe maze umuturanyi aje kumureba asanga yimanitse mu kagozi, ipereza riracyakomeje kuko nta kibazo yari afitanye n’uwo mu muryango ngo hamenyekane impamvu yaba yamuteye kwiyahura.”
Mudahemuka kandi yaboneyeho gusaba abaturage bafitanye ibibazo kwegera Ubuyobozi bukabafasha kubikemura ku buryo bitajya biganisha ku gahinda gatera kwiyahura.
Mudahemuka akomeza avuga ko isuzuma ryibanze ryakozwe, abagize umuryango bakaba barimo kwitegura gushyingura.
Rwandanews24 yamenye amakuru ko nyakwigendera asize abana batatu, barimo babiri bashatse aho hari hasigaye umwana umwe mu nzu.
