Abantu bataramenyekana baraye baranduye imyaka, bamena ikirahure cy’urugi rw’umuryango batwara rido banashyira indabo ku idirishya rya Mukadisi Jeannette warokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ibi byabereye mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, Mukadisi yabyutse mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Mata 2023 asanga byabaye niko gutabaza abaturanyi.
Aya makuru yatangajwe kuti Twitter n’uwitwa Ngabo Karegeya, avuga koi bi byabaye nyuma y’uko ejo ku wa kane taliki ya 13 Mata 2023, Mukadisi yari yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri jenoside.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB), rwahise rutangira iperereza klugirango ababigizemo uruhare bakurikiranywe n’amategeko.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert, yabwiye UMUSEKE ko Hatangiye iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi.
Ati” Mu masaha ya saa kumi yasanze byabaye aratabaza, asanga hari ibishyimbo baranduye nk’ibiti nka 30 byarimo bimera”
Akomeza ati” Iperereza ryatangiye, mu masaha ya saa 5h:00 n’izindi nzego z’umutekano na RIB , ubu uwo rifata arabihanirwa n’amategeko. Ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Gitifu Muhirwa yavuze ko ibi bikorwa bitoneka uwacitse ku icumu.

Ati ” Twababwira ko biriya nabyo ni ibikorwa bibaca intege bo ubwabo nubwo biba byatonetse abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange, biriya bigaragaza ko nta mbaraga bagifite. Uyu munsi uwakoze biriya ni nkaho yamwishe, nta bushobozi afite, imbaraga afite ni hariya zirangirira, ni izo kuza akamena ikirahuri.”
Akomeza ati” Leta yacu y’ubumwe bw’abanyarwanda ntabwo izabyihanganira.”
Yasabye ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka ahubwo akayoboka inzira nziza.
