Hamenyekanye amakuru mashya ku basifuzi bayoboye umukino wa Bénin n’u Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yahagaritse Umusifuzi w’Umunya-Botswana Joshua Bondo wayoboye umukino wa Bénin n’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu, bagenzi be bari bamwungirije bahanishwa atatu badasifura.


Joshua Bondo wasifuye umukino wa Bénin n’u Rwanda i Cotonou, we n’abungiriza be bahagaritswe nyuma y’uko baherukaga gukurwa ku gusifura umukino wa ASKO na AS FAR muri CAF Confederation Cup.


Mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ni bwo Kevin Muhire yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 53 n’Umusifuzi Joshua Bondo, iba iya kabiri yeretswe mu mikino ibiri yikurikiranya byari gutuma adakina umukino wo kwishyura i Kigali.


Ikipe y’Igihugu ya Bénin yahise irega u Rwanda mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ivuga ko rwakinishije Muhire Kévin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.


Ku ruhande rw’Amavubi, bavuga ko raporo babonye ku mukino wa Bénin, igaragaza ko nta karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin nubwo umusifuzi yari yayitanze mu kibuga.
Umunyamakuru w’Umunya-Bénin, Évrard Fulgérale, yatangaje ko Bondo yavuze ko kuba ataratanze ikarita y’umuhondo ya Muhire Kévin muri raporo byari ukwibeshya, ariko ’staff’ y’Amavubi yagombaga kumenya ko atemerewe gukina.


Yagize bati “Kuba tutaramuhaye [Muhire Kevin] ikarita y’umuhondo byaturutse ku kwibeshya, ariko n’Amavubi yagombaga kumenya ko umukinnyi wayo atemerewe gukina.”


Raporo ya Bondo yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y’umuhondo yeretswe Hakim Sahabo ndetse n’indi y’umuhondo kuri Mugisha Gilbert.


Bondo yahagarikanywe n’abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n’umusifuzi wa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.
Kugeza iki gihe nta gisubizo Bénin irahabwa ku kirego cyayo cyasabiye u Rwanda guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utemewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *