Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ziri mu Burasirazuba bwa Congo, zarasanye n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri ako gace bivugwa ko abarwanyi bawo bari mu bikorwa byo guhohotera abaturage.
Ni ubwa mbere kuva ingabo za EAC zagera mu Burasirazuba bwa Congo zirashe ku mitwe yitwaje intwaro muri ako gace.
Uko kurasana kwabereye mu gace ka Kibumba ku wa 12 Mata. Izi ngabo zatangaje ko abo barwanyi bashakaga guhohotera abaturage batuye mu bice bya Nyiragongo, ariko ko barashweho bagasubira inyuma.
Ni kenshi kandi humvikana inkuru z’imitwe yitwaje intwaro itera abaturage ishaka kubacuza imitungo yabo irimo inka, amatungo magufi nk’intama n’ihene, utanibagiwe ibyo baba barahinze mu mirima yabo.
Ibyo ngo ni nabyo byatumye M23 ifata uduce dutandukanye kugira ngo irinde abaturage ndetse n’ibyabo.
Kuba ingabo z’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, EACRF, zarasanye n’uwo mutwe, biri mu byo bashinzwe kuko bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano by’abaturage n’ibyabo, nk’uko M23 yasize hatekanye.
Kikaba ari igikorwa cya mbere nk’uko gikozwe n’izo ngabo kuva zagera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Kugeza ubu hamaze kugera ingabo zo mu bihugu bitandukanye birimo iz’u Burundi, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo. Zose zikaba zigize ingabo z’umuryango w’Afrika y’ibirasirazuba.