Rubavu: Amazu n’imyaka by’abaturage bitaramenyekana byangirijwe n’ibiza

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Mata 2023 imvura yiganjemo urubura yaguye mu karere ka Rubavu yangirije imyaka n’amazu by’abaturage bitaramenyekana.

Ibi biza byibasiriye abatuye umurenge wa Busasamana, bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko byabasize iheruheru bakaba bakeneye ubufasha bw’ubuyobozi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kiraro, mu kagari ka Gasiza ho mu murenge wa Busasamana, Ndikubwimana Charles ati “Haguye imvura nyinshi amazu araguruka, imyaka y’abaturage irarengerwa, abasenyewe n’imvura barimo gucumbikirwa na bagenzi babo.”

Ndikubwimana yaboneyeho gusaba Ubuyobozi kuba bwakwegera abaturage abo amazu yasakambutse bukabagoboka bubaha amabati n’aho abangirijwe imyaka bakaba bahabwa imbuto z’indobanure bakongera gutera imyaka.

Umunyamabanga nshyingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mvano Nsabimama Etienne yahamije aya makuru avuga ko ibyangirijwe n’ibi biza bitaramenyekana.

<

Ati “Ibiza by’imvura yiganjemo urubura byabaye kandi byangirije abaturage, gusa turacyabarura ngo tumenya ibyangiritse byose uko bingana.”

Mvano yaboneyeho gusaba abaturage kuzirika ibisenge by’amazu bakabikomeza kuko ari bimwe mu birinda impanuka.

Amazu y’abaturage yangiritse
Imyaka abaturage bari barahinze yarengewe n’amazi
Amazu y’abaturage hari ayapfumaguritse

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.