Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurya amagi mu gihe uri gufata n’ibindi byo kurya bishobora gufasha umubiri guhingura ibyo ukeneye kugirango ugire ubuzima bwiza.
Nk’urugero, ubushakashatsi bwerekana ko kwongera igi rimwe muri salade byongera urugero rwa vitamin E dukura muri zo.
Hagati aho, abahanga bamaze igihe kitari gito bireba nimba kurya amagi nta ngaruka bishobora kugira ku buzima bwa muntu .
Igisubizo kuri icyo kibazo gishobora guterwa n’umubare w’amagi urya mu cyumweru – nk’uko byerekanwa n’ubushakashatsi buherutse gukorwa bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi muri Amerika (JAMA).
Nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, kurya abiri gusa buri munsi bishobora gutera indwara z’umutima cyanwa bigatuma umuntu ashobora gupfa imburagihe.
Ibyo biva ku rugero runini cyane rw’umunyu bita kolesteroli rusanzwe ruri mu muhondo w’igi.
Igi rimwe rishobora kugira urugero rwa miligrama 185 za kolesteroli nk’uko bivugwa n’ishami rishinzwe ubuhinzi muri Amerika.
Urwo rugero rusumba igice cy’urugero rwa kolesterol umuntu yemerewe gufungura ku munsi, ariwo miligramu 300, rwemewe n’ishirahamwe OMS rishinzwe ubuzima bw’abantu ku isi.
Imibare iherutse gutangazwa, yerekana ko kuva mu mwaka wa 2015 Amerika ari igihugu cya gatanu kirya amagi menshi ku isi – aho umuntu umwe arya agera kuri 252 ku mwaka.
Iyo mibare yerekana ko icyo gihugu gifite ingorane ziva ku ndwara z’umutima, aho zitera impfu ku kigero cya 20 % .
Ni amagi angahe ukwiriye kurya?
Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi akaba n’umuhanga mu by’ imiti yo kwikingira kuri kaminuza ya Northwestern University, Norrina Allen, avuga ko ibyiza nta muntu ukwiriye kurenza amagi atatu mu cyumweru.
Anagira inama y’abakunda kuyarya ko ibyiza aruko bajya bibanda ku mweru w’igi.
Ati: “Si mbwiye abantu ngo bakure amagi ku rutonde rw’amafunguro yabo, ndabagira inama yo kutarenza urugero”.
Abahanga bakoze ubushakashatsi ku bantu 30.000 mu gihe cy’imyaka 17, bakaba barasanze kurya igi rirenze rimwe ku munsi, n’aho warenzaho igice cyaryo, bishobora gutuma umuntu afatwa n’indwara z’umutima ndetse bikaba byanamukurira urupfu.
Allen ati: “Twasanze kurya igi rirenze rimwe, n’aho warenzao igice cyaryo, iminsi yose bishobora gutuma umuntu arwara indwara z’umutima ku kigero cya (6%)”.
Ubushakashatsi bwa kera butandukanye n’ubu bushyashya.
Ubu bushakashatsi bushyashya, buratandukanye n’ubwari bumaze gukorwa bwerekanaga ko ntasano riri hagati y’indwara z’umutima no kurya amagi.
Hagati aho, Allen avuga ko ubwo bushakashatsi bwa mbere yabo bwakoreye ku bantu bake cyane kandi butafashe umwanya ukwiye wo gukurikirana abarya amagi.
Abashakashatsi babukoze baremera ko hashobora kuba harabaye amakosa ku byo babonye.