Nkuko abanditsi benshi bagiye babyandika ho, hakurikijwe ubusobanuro bwaryo, jenoside zabayeho ni nyinshi n`ubwo imyanzuro yemeza ko ubwicanyi bushyirwa mu rwego rwa jenoside itavugwaho rumwe n`imiryango mpuzamahanga.
Nyuma y`ingingo ngenderwaho kugirango ubwicanyi bwitwe jenoside, Umuryango w`abibumbye (UN) wemeje ko Jenoside nyirizina zabayeho ari enye(4) gusa. Izo jenoside zabayeho ni izi zikurikira.
1.Jenoside Abanyarumeniya: Iyi ni jenoside yakozwe n`ingabo z`ubwami bwa Ottoman (Turkiya y`ubu) yemejwe muri raporo ya Loni, raporo yavugaga ku gukumira no kurwanya jenoside. Hari mu nama ya 38 ya komisiyo ishinzwe uburenganzira bw`ikiremwa muntu. Iyi jenoside yabaye hagati ya 1915 na 1916, Raporo yitiriwe Benjamin Whitaker, nyiri ukuyandika, yemezwa na Loni taliki 29/8/1985
2.Jenoside y`Abayahudi: Yakozwe n`igisilikare cy`aba Nazi, bari ingabo z`igihugu cy`Ubudage bwa Hitler. Abayahudi bari batuye mu Bufaransa,Ubudage na Polonye bahigishijwe uruhindu ku buryo abarenga miliyoni 6 bishwe urw`agashinyaguro mu gihe cy`intambara ya kabiri y`isi yose. Urukiko rw`i Nuremberg nirwo rwafashe umwanzuro wa mbere wo kwita aya mahano jenoside. Bwari ubwa mbere icyaha nka kiriya gishyirwa mu mategeko n`inyito yabugenewe ishyirwaho. Iyi jenoside nanone yahawe amazina atandukanye nka Holokost.
3.Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda : iyi yabaye muri Mata 1994, yakozwe n’abahutu maze bibasira abatutsi, aha abatutsi basaga miliyoni barishwe mu gihe gito cy’ingana n’amezi atatu. Iyi jenoside yasize imfubyi n’abapfakazi benshi.
4.Taliki 2/8/2001 nibwo urukiko mpanabyaha rwashyiriwe ho icyahoze ari Yougoslavia rwemeje ku mugaragaro ko ubwicanyi bwakorewe i Srebrenica ari Jenoside. Abaturage bari hagati y`ibihumbi 6 n`umunani bishwe urw`agashinyaguro n`abaseribe (Serbes de Bosnie) muri Nyakanga 1995 mu ntambara yari ishyamiranyije Bosiniya na Herzegoviniya.
Uyu mwanzuro kandi wongeye kwemezwa mu rubanza rwa Radislav Krstić, umwe mu bari bayoboye ingabo zarwanaga muri iyo ntambara imirambo y`Abanyarmeniya 1915.
Hari n`andi mahano yagiye yitwa jenoside n`imiryango mpuzamahanga itandukanye ariko umuryango w`abibumbye ntubyemeze ku mugaragaro. Impamvu nta yindi ni uko iri ni ijambo rishya mu nkoranyamagambo ya mwenemuntu.