Dore impamvu ituma Jenoside yakorewe Abatutsi igira itandukaniro n’izindi

Mu mateka y’isi habayeho ubwicanyi bwinshi butandukanye kandi bwahitanye benshi. Gusa ubwo bwicanyi bwose ntabwo bwiswe jenoside, kuko hari ibipimo ngenderwaho bituma ubwicanyi runaka bwitwa jenoside.

Kugeza ubu kandi mu mateka y’isi hamaze kubaho ubwicanye butandukanye bwaje kwemezwa nka jenoside. Gusa izo jenoside zose zabayeho mu mateka, siko zinganya ubukana. Mu by’ukuri hari itandukaniro rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n’izindi jenoside zabayeho zose.  

Ijambo Jenoside (Genocide)ryakoreshejwe bwa mbere n’umwanditsi Raphael Lemkin mu gitabo cye yise “Axis Rule in Occupied Europe”.

Ijambo Genocide kandi riva ku magambo abiri y’Ikigiriki n’Ikilatini ariyo “Genos”bivuga Ubwoko cyangwa abantu n’iryikitatini “Cide” bivuga ubwicanyi.

Aya magambo uyahuje bitanga ijambo Jenoside(Genocide) aho bivugwa kwica abantu runaka ugamije kubasibanganya burundu ku isi.

<

Umuryango w’Abibumbye ( UN) usobanura ko Jenoside ari “Ubwicanyi bugamije gutsemba burundu igice cya: Abanyagihugu, abantu b’ubwoko bumwe, Abantu b’uruhu rumwe,agace kamwe ndetse n’abagize idini rimwe.”

Jenoside zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye zirimo iyakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Iyakorewe Abayahudi 1941-1945, Iy’Aba Nama n’Aba Herero muri Namibia 1904-1908, iyakorewe abanya-Cambodia mu mwaka 1975 ndetse n’iy’Abanya- Armenia 1915-1923.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Byari bikomeye no mu nsengero ntibahatinyaga

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ni Jenoside ifite itandukaniro n’izindi zabaye mu mateka ,yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda bavuga ururimi rumwe,basangiye umuco n’ibindi nko gushyingirana kugabirana inka n’ibindi.

Nkuko byagenze no ku zindi Jenoside, n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda nayo yateguwe mu gihe kinini,hatangwa inyigisho zitandukanya Abanyarwanda,Kwambura ubumuntu bamwe mu Banyarwanda byose bigakorwa n’ubutegetsi.

Ikindi gituma iba umwihariko ni uko yakozwe mu gihe gito cyane [mu minsi 100 gusa] itwara ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Bivuze ko nibura buri munsi, abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.

Undi mwihariko wa Jenoside yo mu Rwanda nuko abantu bishe abo bafitanye isano aho umubyeyi yishe umwana we, umwana yica umubyeyi amuziza uko yavutse.

Undi mwihariko nuko hakoreshejwe intwaro gakondo zitica vuba kugira ngo ugiye kwicwa abanze gupfa ababaye.

Guhera tariki ya 6 Mata kugeza tariki 4 Nyakanga mu mwaka 1994, Abatutsi barenga miliyoni imwe barishwe.

Inyandiko y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ifite aho ihurira cyane na Jenoside yakorewe Abayahudi. Zihuzwa n’umugambi abakoze izi Jenoside bari bafite wo kumaraho burundu ubwoko bwicwaga.

Mu gihe kandi Jenoside zabaye ahandi zagiye zihagarikwa n’abandi bantu, Jenoside yakorewe Abatutsi yo yahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo ariko ingabo zahoze zitwa RPA ubu ni RDF.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.