Muri iyi minsi nta joro ricyicyera nta bujuru bwumvukanye hirya no hino mu gihugu, aho iyo bamwe badatoboye inzu, batega abagenzi bakabacuza utwabo rimwe na rimwe bamwe bakahasiga ubuzima. Inzara ikaba ishyirwa imbere mu bitera ubu bujura bukabije.
Iki ni ikibazo kimaze iminsi kigaragara hirya no hino mu gihugu, aho kimaze gufata indi ntera. Gusa inzego z’umutekano zigatangaza ko ari ikibazo bahagurukiye kurandura burundu. Bumwe mu bujura bumaze iminsi bukorwa hirya no hino mu gihugu.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ruhango, yafashe abantu bane bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 425.
Abafashwe barimo umugore wafatanywe izireshya na metero 25, n’abagabo batatu bafatanywe bose hamwe metero 400, ku Cyumweru tariki ya 9 Mata 2023, ahagana saa munani z’amanywa.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri sitasiyo ya Ruhango kugira ngo hakomeze iperereza, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, bwagaragaje umugabo wagize uruhare mu kwiba televiziyo 13 mu mujyi wa Gisenyi, isaba abibwe kuzana ibyangombwa bya television zabo bakazisubizwa.
Uwo ni uwitwa Nsengimana Innocent uvuka mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, yafashwe na Polisi y’u Rwanda arimo ashaka abaguzi ba televiziyo yibye hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu mujyi wa Gisenyi.
Nsengiyumva weretswe itangazamakuru ku wa 11 Mata 2023 mu mujyi wa Gisenyi, yemera ko iyo televiziyo yayibye ari kumwe n’uwitwa Foga, bakabanza gukata ikirahuri bakinjira mu nzu bakayitwara.
Nsengimana avuga ko yari yaragize uruhare mu kugurisha izindi televiziyo 13 zibwe mu mujyi wa Gisenyi, zikagurishwa mu Karere ka Ngororero kandi yamaze kuzereka Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo, avuga ko bafashe Nsengimana kubera amakuru ya televiziyo ifite ubunini bwa 53 yibwe, bakurikirana bagasanga ni we wayibye, bamubaza akagarahaza n’izindi yagiye agurisha. CIP Rukundo agira inama abaturage gukinga ariko ntibarekere imfunguzo mu rugi.
Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yabwiye Kigali Today ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n’uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa Rilima na we w’imyaka 35 y’amavuko.
Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n’inzego z’umutekano mu ma saa munani z’ijoro bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n’imitarimba bacukuzaga amazu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk’uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.
Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba.
Bimwe mu byo babasanganye harimo Televiziyo, ndetse n’imfunguzo nyinshi hamwe n’ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z’abaturage.
Umuntu utaramenyekana yateye urugo rwa Ayabagabo utuye mu murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, akomeretsa umwana w’umukobwa amuteye ibyuma.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023, ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba (20h30’). Gusa abayobozi b’Umudugudu ngo baketse ko uwateye ruriya rugo ari umujura, ariko ko binashoboka ko yashakaga kubahitana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubirizi, Bayingana Pierre Claver yavuze ko ko icyo kibazo yakimenye kandi ko batangiye kugikurikirana. Yavuze ko umwana wakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga.
Mu Murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, abajura bitwaje intwaro gakondo mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, bateye umuturage inshuro ebyiri, bwa mbere batwaye amafaranga ibihumbi 600Frw nyuma baragaruka, aratabaza.
Uyu muturage utavuzwe amazina ye ku mpamvu z’umutekano, yavuze ko abamwibye babanje bacukura inzu ye, maze baramucucura ntibagira icyo basiga. Atuye mu Kagari ka Kabuguru II, Umudugudu w’Ubusabane, yabwiye UMUSEKE ko yatashye iwe mu ijoro asanga idirishya baryishe, bamaze kumwiba.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi babumenye kandi ko haza gukazwa ingamba zisanzweho mu rwego rwo kurwanya ubujura.
Hakomeza kwibazwa impamvu ubujura bweze muri iyi minsi, aho hari n’abahasiga ubuzima kubera kwicwa n’abajura, cyangwa se abajura bakicwa mu gihe bafashwe bagashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Hari kandi abaturage bavuga ko ikibazo cy’inzara kiri gutuma abajura biyongera. Ibyo kandi binahuzwa n’ibyo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza, aho ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% muri Gashyantare 2023 ugereranyije na Gashyantare 2022, aho iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%.
Gusa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aganira n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda RBA, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.
Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’uko abaturage hirya no hino mu gihugu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwakajije umurego, aho ababikora hari n’abitwaza intwaro gakondo, bakiba bakanahitana ubuzima bwa bamwe.
Ati “Abaturage turabahumuriza, Polisi irahari icyo ikeneye ni amakuru, turasaba abaturage kuduha amakuru aho baketse hose hari ubwo bujura, ndetse n’uwo babonye yitwaje intwaro zaba gakondo n’izindi bakatubwira”.
CP Kabera avuga ko Polisi yafashe ingamba ishyiraho n’uburyo izajya ifatamo abo bajura, akavuga ko bakwiye kumenya ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda, wo gukora ibikorwa by’ubujura barangiza bagahitana n’ubuzima bw’abantu, kuko bakwiye kumenya ko kwiba no kwigabiza ikintu cy’undi muntu bihanwa n’amategeko.
Ati “Iyo rero bigaragaye ko hari n’ibikangisho bitwaje urumva ko biba bikomeye, amategeko aguha ibihano biremereye”.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.