Abavoma ku Iriba rya Magonde barasaba ubufasha bwo kurisana kuko ryangiritse bitewe n’uko itiyo zabafashaga kuvoma abajura bazibye nyuma y’uko uwaryitagaho yitabye Imana nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Aba baturage bavuga ko iyo barimo kuvoma amazi mabi yo hasi yivanga n’ava mu itiyo ntoya bashyizeho ngo bifashishe. Abaganiriye na Rwandanews24 ni abaturiye iri riba n’abo yasanze kuri iri riba.

Umwe ati: Ubundi kuva Kibirigi yakwitaba Imana hano hahise haza umwanda kuko nta suku yongeye kuhakorwa. Niyompamvu n’abajura bibye amatiyo none tukaba tuvoma amazi yivanga n’ibiziba. Kibirigi niwe nyiri iyi sambu irimo Iriba ni nawe wahakoraga isuku.
Akomeza avuga ko isuri yaje ikarengera aho bavomaga hubakiye, ariyompamvu amazi yivanga n’ibiziba kuko aho bavomeraga hahindutse.
Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko basigaye bagira impungenge zo kohereza abana kuvoma kuri iri riba kubera ko bidumbaguza mu mazi mabi.
Ati: “Njyewe kohereza abana ku Iriba bisigaye bintera impungenge kuko baragenda bakanywa ibiziba byaretse aho umuntu ahagarara avoma. Iyo tuvoma ibiziba bijya mu ijerekani kandi abana ntibabyitaho ngo bavome amazi meza. Aya mazi niyo tunywa, turayatekesha tukanayameshesha. Ibaze kunya amazi abantu bose baba bakandagiyemo.”

Akomeza avuga ko uretse kuvoma amazi mabi, abana bananduriramo indwara ziterwa no gukandagira mu mazi mabi ndetse hari n’abo imisundwe yinjira bakayibahandura.
Ati: “Nkurikije ko dushobora kuzakuramo indwara zikomeye by’umwihariko inzoka, ndasaba leta ko yadufasha abantu tuvoma kuri iri riba bakaridusanira tukajya tuhakora isuku nk’uko byagendaga mbere.”
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukira Gatete Claver, iri vomo riherereyemo.
Ati: “Ntabwo iki kibazo twari tukizi, ariko tugiye kubakorera ubuvugizi kuko amazi n’ibikorwaremezo. Tuzavugana n’ushinzwe ibikorwaremezo mu murenge wacu bazafashwe risanwe.”
Iri riba riherereye mu kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu karere ka Huye, rikaba rivomwaho n’abaturage bo mu midugudu ya Magonde, Nyanza na Kaseramba.
