Dore bimwe mu binyoma abantu benshi babeshya bakunze guhuriraho

Abahanga bavuga ko kubeshya ari ukuvuga igihabanye n’ukuri ugamije kwikiza abantu, inyungu runaka cyangwa ushaka kubanezeza.


Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagera kuri 60% babeshya inshuro zigera kuri 3 mu kiganiro cy’iminota 10.
Nubwo abatuye Isi babeshya bitandukanye, mu ndimi zitandukanye hari ibinyoma bakunda guhurizaho mu buryo nabo baba batahisemo.
Bimwe mu binyoma byigaruriye imitima y’abatuye Isi:


Ndahita ngaruka/ ntabwo ntinda
Aya ni amagambo akunda kugaruka mu mvugo ya benshi akumvisha ko aho kanaka agiye atari butindeyo, kugira ngo wumve ko niba hari icyo yagombaga kugukorera kitari bupfe cyangwa gahunda mwari mufitanye atari buyice.


Ntabwo nshonje/ ndahaze
Iri jambo rikunda kugaruka cyane mu mvugo y’Abanyarwanda nk’igihe umusabye ko musangira mutari mwabiteganyije, ibi abivuga mu rwego rwo ku kumvisha ko we ameze neza adashonje nyamara akenshi ari ukugira ngo utavaho ugira ngo nicyo cyamugenzaga agahitamo kubyanga ngo adata ikuzo.


Ndarwaye/ Ndumva ntameze neza
Igihe umukoresha wawe aguhamagaye cyangwa akubaza impamvu utaje ku kazi cyangwa wowe ushaka kutaza ku kazi ejo, iri ni ijambo ryifashishwa nk’impamvu ya bose kugira ngo umukoresha atagira byinshi akubaza.


Iri jambo nanone rikunda gukoreshwa igihe ubeshya umuntu usanzwe ubona atakwitaho, ugahitamo kumubwira ko utameze neza kugira ngo urebe niba hari igihinduka mu marangamutima akugirira ndetse bikaba byaba imbarutso y’ibindi biganiro byisumbuyeho.
Urugero ni nk’igihe uhisemo kubwira umukobwa wabengutse nyamara we atabizi kugira ngo wumve urwego rw’impuhwe akugirira kuko biri bunezeze umutima wawe.


Ndaje nguhamagare/ ndaguhamagara mu kanya
Igihe uri kuganira n’umuntu kuri telefone nyamara wowe ukumva warambiwe, uhitamo ku mubwira ko hari ibyo ugiyemo urahita umuhamagara mu kanya nibirangira, nyamara bigaherera aho kugeza ikindi gihe azongera cyangwa ukongera kumuhamagara yakubaza uko cya gihe byagenze ukamubwira ko wibagiwe.


Wambaye neza/ uraberewe
Kubwira umuntu ko yambaye neza cyangwa ko aberewe byamaze kuba umuco nk’aho kwambara nabi cyangwa kutaberwa bitakibaho, gusa usanga kubwira inshuti yawe ko umwambaro yaguze umuhenze utamubereye byaba ari ukumubabaza ugahitamo kumurema agatima ko aberewe cyane ukagerekaho no kumubaza aho yawuguze n’ayo yawuguze.


Mfite umukunzi/ nta mukunzi mfite
Ibi bisubizo byombi bikunzwe gukoresha mu nzira y’ikinyoma bitewe n’inyungu ubifitemo.
Igihe umukobwa wakunze akubajije niba ufite umukunzi biragoranye ko wavunga ngo ‘yego’ niyo yaba ahari kuko wumva ko waba wifungiye inzira.
Mu gihe umuhungu utagukuruye na gato akubajije niba ufite umukunzi, abakobwa benshi bakunze kuvuga ko ahari kugira ngo birinde ibindi biganiro bishobora gukurikiraho.


Imyaka
Igihe umuntu akubajije imyaka ufite ariko ukabona kumubwira myinshi kuyo ufite aribyo birimo inyungu, niyo uzamubwira ndetse unayigabanye igihe ubona aribyo byarushaho kukubera byiza.
Igihe uri umukobwa ntuzishimira kubwira umuhungu mwahuye mukamenyana ko ufite imyaka 35 kuko wumva ko azakubona nk’umuntu ukuze cyangwa ugahitamo kutamubwiza ukuri igihe ubona we ashobora kuba ari munsi yayo.


Igihe uri umuhungu ntuzabwira umukobwa mumaze iminsi muhuye, ndetse usigaye ugufata nk’umuntu mukuru ko ufite imyaka 20 mu gihe we ubizi neza ko afite 25, uzahitamo kumubwira ko ufite 28 kugira ngo ubwana bwawe butangiza umubano wanyu.


Ngiye kubirangiza
Igihe umuntu hari icyo yaguhaye gukora, ariko ukaba wagikoze gacye cyangwa ukaba watinze gutangira kugikora, iyo akubajije aho ugeze icyo gikorwa igishubizo cyoroshye umuha ni uko ugiye kubirangiza kabone n’ubwo waba ari bwo ugitangira.


Umubare w’abantu mwaryamanye
Igihe umusore abajijwe n’abagenzi we umubare w’abakobwa baryamanye, igihe uwanya wo ari muto ahitamo kuwuzamura mu gihe abona aribwo barushaho ku mufata nk’umusore ushoboye cyangwa akaba yahitamo kuwugabanya mu gihe uwanya wo ari munini ngo atagira ukundi afatwa n’abawumubajije.
Umukobwa we akenshi azahitamo kuvuga ko nta n’umwe nyamara abeshya kugira ngo akomeze agaragare nka miseke igoroye mu bandi.


Ooh ndakwibutse! / ndakwibuka
Bitera isoni kuba wabwira umuntu mwigeze guhura mukanaganira ko utamwibuka mu gihe we yibuka ijambo ku rindi ibyari bigize ikiganiro mwagiranye. Uhitamo kumubwira mu ijwi riri hejuru ko nyuma y’ibyo akubwiye umwibutse nyamara wenda atari ko biri kugira ngo atagufata nk’umwirasi cyangwa umuntu wibagirwa vuba.


Ufite umwana mwiza
Iyi ni imvugo ikunda kuranga igitsinagore mu gihe babwira bagenzi babo ko abana baherutse kwibaruka ubwiza babunganya na bike, iri jambo bashobora kubivuga koko ariko biri, gusa haba igihe avuze ibi nyamara atabihamanya n’ibiri mu mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *