Habimana Emmanuel wo mu karere ka Rutsiro wamenyekanye nk’icyubi waherukaga guhabwa inzu na Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois yapfuye urupfu rutunguranye.
Habimana Emmanuel, umuturage wo mu murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo ze zuzuyemo ukuri kwinshi ariko na none zisa nk’aho zisekeje aho yazanye imvugo “Ibisambo by’ibyubi” biri mu tugari bidatuma ibyo Umukuru w’Igihugu amwoherereza bimugeraho.
Amakuru y’urupfu rwa Habimana yamenyekanye mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa 07 Mata 2023.
Aya makuru kandi y’urupfu rwa Habimana Rwandanews24 yayahamirijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, Munyamahoro Muhizi Patrick.
Ati “Amaku y’urupfu rwa Habimana natwe yadutunguye kuko yatakaga munda ariko yabwiye umuhungu we ko ajya kwa muganga kuri uyu wa gatandatu ariko nyuma ya saa sita aza kugwa iwe murugo.”
Munyamahoro akomeza avuga ko umuhango wo kumusezeraho no kumushyingura wabaye kuri uyu wa gatandatu.
Yaboneyeho kwihanganisha abasigaye.
Habimana Emmanuel yitabye Imana nyuma y’uko mu mezi 9 ashize Guverineri w’intara y’iburengerazuba yaherukaga kumushyikiriza Inzu yubakiwe na ngo abone aho ajya akinga umusaya n’inka yo kumukamirwa.

