Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma y’imyaka 29 bidakwiriye ko haba hakiri umuturage ucyinangiye umutima ngo akomeze kwanga gutanga amakuru y’ ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki 07 Mata 2023 mu murenge wa Busasamana ubwo hatangizaga gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Nyirakarera Asnath na bagenzi be bavuga ko abaturage bakwiriye kurekera kwinangira imitima bagatanga amakuru y’ ahakiri imibiri y’ababo itarashyingurwa mu cyubahiro nayo igashyingurwa.
Ati “Turabasaba tunabinginga ngo batwereke ahari imibiri y’abacu kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro hamwe n’abandi natwe turuhuke. Turi abaturanyi kuko bizatwomora imitima bigatuma twumva ko turi kumwe n’abavandimwe.”
Murenzi Anastase ati “Turifuza ko baturangira ahakiri imibiri y’abacu tukayishyingura mu cyubahiro mu rwibutso, kandi rwose turabasaba tubinginga aho bishoboka Ubuyobozi bukadufasha. Ntabwo tuvuze ngo bazajye kutwereka aho bari nyiri zina, ahubwo bashobora no kwandika urwandiko bakaruta mu rugo twabyuka tukaruhasanga bigatuma duha amakuru inzego z’ibanze zikadufasha kubashakisha.”
Semanza Faustin ni umwe mu baturage bo mu murenge ba Busasamana, akagari ka Gacurabwenge wabashije kugaragaza hamwe mu hari hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro muri uyu mwaka. Avuga ko impamvu abaturage bo muri uyu murenge bagicecetse ari uko abenshi ari imiryango kandi bagikomeza guhishirana.
Ati “Habanje kubaho ceceka kubera ko ari umuryango bakumva batavuga, nanjye nabanje guterwa ubwoba kuko muri 1994 narokoye abatutsi 16 barantema ndahunga, ariko aho ntangiriye kumenya ahari imibiri ngenda mbibwira abayobozi, mu gihe aha hari umuryango umwe wanga kwivamo no gutanga amakuru.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage Ndi Umunyarwanda kugira ngo babashe gutanga amakuru.
Ati “Nk’uko byagaragajwe mu buhamya bwatanzwe biragaragara ko hano muri Gacurabwenge hakiri imibiri y’abatutsi bahiciwe ubwo bageragezaga guhungira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo banyuze mu kibaya, ariko imibiri imaze kuboneka iracyari micye, twasabye abaturage gutanga amakuru kandi turafatanya n’abafatanyabikorwa tubigishe Ndi Umunyarwanda bigishwe gutanga amakuru.”

Mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Busasamana hamaze kuboneka imibiri 11 kuva mu 2022 izashyingurwa mu cyubahiro muri uyu mwaka. Aba barimo kugaragaza ahakiri imibiri harimo uwari warakatiwe n’urukiko Gacaca akatirwa imyaka 15, arangije igifungo nibwo yatangiye kujya agaragaza ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa.



