“Mama wanjye yaranyishe.” Albert Nsengimana yavuze uburyo yiciwe n’umubyeyi we (nyina) ariko aza kumubabarira

Nsengimana Albert yavuze agahinda yakuranye ko kuba yariciwe n’umubyeyi we umubyara, ari we nyina,  maze nyuma akaza kumuha imbabazi amusanze mu igororero.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Mata 2023, niwo munsi watangirijweho icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29. Ni no kuri uyu munsi Albert Nsengimana yamuritse igitabo cye yanditse, Ma Mère m’a Tué’,  kivuga ku nkuru yamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu muhango wabereye kuri television y’igihugu (RTV), aho hari hanatumiwemo abanyeshuri bayandukanye, ikiganiro kikaba cyayobowe n’umunyamakuru Cléophas BARORE.

Nsengimana Albert asobanura ibikubiye mu gitabo yanditse cyitwa ‘Ma Mère m’a Tué’, cyangwa ‘Mama wanjye yaranyishe’ tugenekereje mu Kinyarwanda, yavuze ko yavukaga kuri se w’Umututsi ariko nyina akaba yari Umuhutu. Ngo ubwo nibwo nyina yishe barumuna be ndetse na bakuru be, mu gihe se we yishwe n’abandi.

Umwanditsi Nsengimana, yavuze ko nubwo ubu yashatse akaba afite umugore, ko kuva icyo gihe yakuranye igikomere cyo kudakunda abagore, kubera uburyo nyine yamwigaragarije mu isura ya kinyamaswa.

<

Yakomeje avuga ko umugore we afite ababyeyi bombi, ariko ko ntakibazo bimutera kuba yumva umugore we ahamagara ababyeyi be, ko kuba yaba afite icyo gikomere, bitagakwiye kugera ku mugore we ubafite, ndetse n’undi uwo ariwe wese.

Umwanditsi Nsengimana Albert, yakomeje avuga ko ubwo yigaga mu mashuri y’isumbuye ari mu muryango wa AERG, ko hari inshuti ze nke zari zizi ko afite nyina ufunze kandi ko ari kuzira kuba yarakoze jenoside, ngo nubwo nabo batabyemeraga neza.

Ibyo byatumye atera intambwe ajya gusura nyina aho yari afungiye, ngo bagirana ibiganiro bicye, cyane ko na nyina yakubiswe n’inkuba agasagwa n’amarira menshi nyuma yo kumenya ko uwo musore wari wamusuye ari umwana we, kandi yaramukoreye ibyamfura mbi.

Yasoje avuga ko icyo cyari igikomere yamaranye igihe kinini, ariko ko ubu bitakiri ikibazo kuri we kuko yabashije kumubabarira, cyane ko anavuga ko ari umubyeyi we nubwo yamukoreye ibyo byose byo kuba yaramwiciye abavandimwe.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.