Amavubi yazamutse mu myanya ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

Kuri uyu wa Kane ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje urutonde ngaruka kwezi rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , Amavubi, yazamutseho imyanya ibiri.

Urutonde rw’ukwezi kwa Werurwe rwasize Amavubi afite amanota 1100 biyashyira ku mwanya wa 135 ku Isi.
Ubwo uru rutonde rwaherukaga kujya hanze ku wa 1 Ukwakira 2022, u Rwanda rwari ku mwanya wa 137.


Muri uku kwezi, mu mikino ibiri Amavubi yakinnye ntiyatsinzwe kuko yanganyijemo na Bénin, mu yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.


Umukino wa mbere wabaye tariki 22 Werurwe i Cotonou, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1. Uwa kabiri wabereye kuri Kigali Pelé Stadium yongeye kugwa miswi y’igitego 1-1.


Muri rusange Ikipe y’Igihugu ya Argentine iheruka kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 itsinze u Bufaransa ni yo ya mbere kuri uru rutonde, aho ikurikiwe n’u Bufaransa, Brésil, u Bubiligi, n’u Bwongereza buri ku mwanya wa gatanu.
Umugabane wa Afurika uyobowe n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi aho yasoreje ku mwanya wa kane; gikurikiwe na Sénégal, Tunisie, Algérie na Misiri.


Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ikipe y’Igihugu ya Uganda ni yo iri imbere, aho iri ku mwanya wa 89 ku Isi, ikaba iya 18 muri Afurika. Ikurikirwa na Kenya ya 102, Tanzania ya 130 ku Isi. U Burundi ni bwo bwa nyuma aho buri ku mwanya wa 145.
Biteganyijwe ko urutonde rutaha rwa FIFA/Coca-Cola ruzatangazwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *