PAM ihangayikishijwe n’abasaga miliyoni 42 bugarijwe n’inzara nk’icyorezo

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, taliki ya 5 Mata 2023 ubwo umuyobozi Mukuru  mushya wa loni ishami rishinzwe ibiribwa ku isi  (PAM/WFP), Cindy H. McCain yatangiraga inshingano, avuga ko agiye muri aka kazi mu bihe bitoroshye aho abantu miliyoni 43 ku isi bugarijwe n’inzara nk’icyorezo.

PAM yatangaje ko Cindy atangiye aka kazi mu gihe ibara ko abantu miliyoni 345 ku isi bugarijwe n’ubukene bw’ibiribwa muri uyu mwaka, biyongereyeho hafi miliyoni 200 kuva mu ntangiriro za 2020. Muri abo, PAM ivuga ko abarenga miliyoni 43 bo bageramiwe cyane n’inzara nk’icyorezo.

Cindy, Umunyamerika w’imyaka 68, ni umupfakazi wa John McCain wabaye senateri wa Amerika manda esheshatu akaniyamamariza kuba perezida wa Amerika mu 2008, John McCain yapfuye mu 2018.

PAM ivuga ko ubukene bw’ibiribwa ku isi burimo guterwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, amakimbirane, ibibazo by’ubukungu, no kuzamuka kw’ibiciro by’ifumbire.

Ibihugu byinshi ku isi muri iki gihe byugarijwe no kuzamuka kw’igiciro cy’imibereho, aho benshi bagowe cyane n’ibiciro by’ibiribwa – aribyo bintu biza imbere y’ibindi mu byo umuntu akenera.

<

PAM isubiramo Cindy agira ati: “Inzara irimo kwiyongera, ibikenerwa biri kugabanuka biteye ubwoba, n’inkunga [PAM itanga] irimo kugabanuka.

“Ibyo nzashyira imbere birasobanutse: kongera ibyo dukenera, kurushaho gukora neza, gushaka abafatanyabikorwa, n’udushya mu kuzana ibisubizo bigezweho ku babikeneye cyane.”

Yongeyeho ati: “Uyu munsi turasaba inshuti nshya cyane cyane abo mu rwego rw’abikorera kuza bakadufasha. Isi ntigomba gutera umugongo abashonje”.

Cindy asimbuye undi Munyamerika David Beasley wari ukuriye PAM kuva mu 2017.

Cindy McCain ni muntu ki?

Cindy yari asanzwe ari intumwa ihagarariye Amerika ku ishami rya ONU i Roma mu Butaliyani. Leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru w’iri shami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi aho umwaka ushize yatanze miliyari $7,2.

Cindy ari mu ruzinduko muri Zambia muri Gashyantare (2) uyu mwaka

Uyu mugore yahoze ari umukuru w’inama y’ubutegetsi y’ikigo cyitiriwe umugabo we, McCain Institute for International Leadership, kuri Arizona State University nk’uko BBC yabitangaje.

Ari kandi mu bagize inama z’ubutegetsi z’ibindi bigo bitandukanye bitegamiye kuri leta nka C.U.R.E, CARE, Operation Smile, Halo Trust n’ibindi.

Afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu “uburezi bwihariye” yakuye muri kaminuza ya Southern California muri Amerika.

Cindy n’umugabo we McCain babyaranye abana bane, nk’uko biri mu nyandiko y’umwirondoro we yatangajwe na WFP.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.